skol

Cristiano Ronaldo yahishuye ukuri kutavuzwe mbere yo kwerekeza muri Al Nassr

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2023

featured-image

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo,yaraye yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr iheruka kumuzana ku buntu.
Ronaldo yemeye kwerekeza muri iki gihugu nyuma yo guhabwa umushahara utarahabwa undi mukinnyi wese mu mikino yose wa miliyoni 173 z’amapawundi ku mwaka.
Ronaldo yavuze ko atigeze abura ikipe i Burayi nkuko byavuzwe n’ibinyamakuru by’aho ahubwo yahisemo kwerekeza muri Saudi Arabia ku bushake bwe.
Yagize ati "Aya ni amahirwe akomeye mu mupira (…)

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo,yaraye yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr iheruka kumuzana ku buntu.

Ronaldo yemeye kwerekeza muri iki gihugu nyuma yo guhabwa umushahara utarahabwa undi mukinnyi wese mu mikino yose wa miliyoni 173 z’amapawundi ku mwaka.

Ronaldo yavuze ko atigeze abura ikipe i Burayi nkuko byavuzwe n’ibinyamakuru by’aho ahubwo yahisemo kwerekeza muri Saudi Arabia ku bushake bwe.

Yagize ati "Aya ni amahirwe akomeye mu mupira w’amaguru no guhindura imitekerereze y’abakinnyi bakiri bato.

Ntawe ubizi ariko nabivuga ubu,nari mfite amahirwe menshi i Burayi,amakipe menshi,muri Brazil,Australia,US muri Portugal.Hari amakipe menshi yagerageje kunsinyisha.

Ariko nahaye ijambo iyi kipe,kubera amahirwe yo gutera imbere atari no mupira w’amaguru gusa no mu bindi bice byiza by’iki gihugu.

Kuri njye n’ihangana rizima.Nzicyo nshaka nicyo ndashaka."

Izina rya Ronaldo rikomeje kugaragara cyane mu mujyi wa Riyadh nyuma yo gusinyira ikipe ya Al Nassr ku wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa