skol

Cristiano Ronaldo yakorewe ’cake’ yihariye ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

featured-image

Abakinnyi ba Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite bakinana na Cristiano Ronaldo, bamwifurije isabukuru y’amavuko nyuma yo kuzuza imyaka 40, bamukorera ’cake’ y’akataraboneka, nyuma y’aho agirana ibihe bidasanzwe n’inshuti n’umuryango.

Ku wa Gatatu, tariki 5 Gashyantare 2025, ni bwo uyu Munya-Portugal ufatwa nk’uwa mbere ku Isi mu mupira w’amaguru yujuje imyaka 40.

Mu gihe yari mu myitozo na bagenzi be, bamuzaniye ’cake’ iri mu mabara y’ikipe ya Al-Nassr, iriho amafoto ye akiri umwana, by’akarusho iherekezwa n’izindi ’cake’ eshanu ku ruhande zikoze nka Ballon d’Or nk’ikimenyetso cy’ibigwi bye muri ruhago.

Si ibyo gusa kandi kuko yari iriho ifoto asa n’ugiye gutera ishoti, bigaragaza uruhare rwe mu bitego 923, amaze gutsinda.

Nyuma yo kwifurizwa isabukuru n’ikipe, uyu mugabo yagiranye ibihe byiza n’umugore we, Georgina Rodríguez, ndetse n’inshuti ze, ashimira na buri wese wamwifurije isabukuru.

Ati “Abampaye ubutumwa bwiza banyifuriza isabukuru y’amavuko mwese mwakoze. Nagiranye ibihe byiza n’umuryango ndetse n’inshuti, bindutira ibindi bihe byose.”

Ronaldo aherutse kugaragaza uko umunsi we uba uteye kugira ngo abe agikina ku rwego rwo hejuru, no gukomeza kwandika amateka muri ruhago.

Ati “Buri munsi mbyuka saa Mbiri n’Igice za mu gitondo nkakora imyitozo nk’ibisanzwe, nayivamo nkasangira n’umugore amafunguro ya mugitondo, noneho nkohereza abana ku ishuri nanjye nkajya mu myitozo.”

“Nyuma y’ayo mfatira amafunguro ya ku manywa hano mu rugo, noneho nimugoroba nkaruhuka, cyangwa nkakora akandi kazi nko kwamamaza cyangwa gukora ibiganiro. Njya ngerageza no gukora ibindi bijyanye no kwishimisha cyangwa guhura n’inshuro zanjye.”

Ronaldo yongeyeho ko amasaha ya nijoro ayaharira umuryango we. Ati “Iyo bigeze mu masaha ya nijoro nsangira ibya nijoro n’abana banjye, hagati ya saa Mbiri na saa Tatu z’ijoro, nkagirana umwanya wihariye na Gio [umugore we], tugakora ibyacu dutuje."

“Ikindi nkora ndeba filime cyangwa ibifitiye akamaro ikipe yanjye. Rimwe na rimwe njya kwifotoza ariko muri rusange umunsi wanjye ni uko uba uteye kandi ndabikunda.”

Kugeza ubu Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi winjiza agatubutse ku Isi, akaba yifuza gukomeza kwandika amateka arimo kuzuza ibitego 1000 aho afite 923, ndetse akazanakina Igikombe cy’Isi cya 2026 byaba akarusho akacyegukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa