skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakoreye igikorwa gitangaje umugabo ufite Restaurant mu mujyi wa Turin

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yakoze amateka adasanzwe mu mupira w’amaguru mu makipe yaciyemo arimo Manchester United,Real Madrid na Juventus ariko yakoze ku mutima wa nyiri restaurant yo mu mujyi wa Turin ubwo yasangaga yuzuye agategereza iminota 40 ngo abone ameza yo gusangiriraho n’umukunzi we n’umwana we.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo w’imyaka 35 akora ibikorwa by’urukundo bitandukanye ariko uyu mutima wo kwicisha bugufi wakoze ku mutima umugabo witwa Davide Fiore ufite restaurant mu mujyi wa Turin.

Mu ijoro ribanziriza Noheli ya 2018,Cristiano Ronaldo yasohokanye n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’umuhungu we Cristiano Jr muri restaurant yitwa Casa Fiore yo mu mujyi wa Turin.

Nyirayo Davide Fiore yavuze ko yakiriye komande ya Cristiano Ronaldo hakiri kare,yagowe no kutubahiriza ibyo yari yemereye iki cyamamare kuko cyahageze gisanga huzuye ntaho kwicara.

Davide Fiore yatanze ameza yari kwakiriraho Cristiano Ronaldo n’umuryango we kuko yari aziko bari buhagere nijoro gusa abo yayahaye batinze kugenda.

Ubwo aba bahageraga, Davide Fiore yarababaye cyane kuko yari azi ko bagiye kwigendera ariko yatunguwe no kubona Ronaldo n’umuryango we bemeye gutegereza ndetse bakamara iminota 40 yose bategereje.

Fiore yabwiye Tuttosport ati “Biragoye kubyibagirwa,numvaga meze nkuri kureba filimi.Ubwo nari mu rugo nitegura kujya mu kazi nimugoroba,nakiriye telefoni ntari niteze.

Umuntu yampamagaye ansaba gutegurira ameza y’abantu 3 Cristiano Ronaldo saa tatu n’igice z’ijoro.

Nahise mbyemera ariko ndibaza nti “Ndabikora gute?.Nari mbizi ko nta mwanya wari uhari hari huzuye ariko numvaga ko abatanze komande ya saa 7:30 biragera saa 09: 30 bagiye.Kugira ngo ntuze,natiye ameza mu yindi restaurant nyishyira mu Nguni.

Cristiano Ronaldo,Georgina na Cristiano Jr bahageze saa mbili.Naratunguwe.Abakiriya bose bahise baceceka,nta n’umwe wongeye kuvuga ndetse nta n’umwe washatse guhaguruka,bari barangariye CR7.

Nicaje Cristiano Ronaldo n’abantu be ku meza yo kwitabaza.Amasaha yakomeje kwicuma ariko nta mukiriya n’umwe wahagurukaga ngo agende.Cristiano Ronaldo n’umuryango we nta n’umwe warakaye.

Muri uwo mwanya nabonye ko nubwo Cristiano Ronaldo ari icyamamare ku isi ariko ari umuntu mwiza cyane.

Ndababwiza ukuri ko nabonye abantu benshi batari n’ibyamamare bahitaga bagenda nta n’iminota 05 ishize,batukana ndetse bavuga nabi cyane ariko we yategereje ameza ye iminota 40 yose.”

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’iminsi 04 Cristiano Ronaldo yongeye kugaruka ndetse ubu aza muri Restaurant ye buri cyumweru.


Cristiano Ronaldo yakoze ku mutima Fiore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa