skol

Cristiano Ronaldo yakoreye imyitozo ku kibuga cya Real Madrid

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2022

featured-image

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yakoreye imyitozo ku kibuga cya Valdebebas cy’ikipe ya Real Madrid kugira ngo arebe ko yamera neza,yitegura kwerekeza mu yindi kipe cyane ko ubu ntayo agira.
Nyuma y’iminsi 4 gusa Portugal isezerewe mu gikombe cy’isi na Morocco,uyu rutahizamu yahise atangira imyitozo ariko ayikorera aho yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Real Madrid.
Uyu mukinnyi azi aha hantu kuko yahamaze imyaka 9 ahakorera ibitangaza ndetse aje kureba ko hamufasha kuzitwara neza nabona (…)

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yakoreye imyitozo ku kibuga cya Valdebebas cy’ikipe ya Real Madrid kugira ngo arebe ko yamera neza,yitegura kwerekeza mu yindi kipe cyane ko ubu ntayo agira.

Nyuma y’iminsi 4 gusa Portugal isezerewe mu gikombe cy’isi na Morocco,uyu rutahizamu yahise atangira imyitozo ariko ayikorera aho yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Real Madrid.

Uyu mukinnyi azi aha hantu kuko yahamaze imyaka 9 ahakorera ibitangaza ndetse aje kureba ko hamufasha kuzitwara neza nabona ikipe nshya.

Nyuma yo guhabwa uburenganzira na Real Madrid, mu gitondo Cristiano yahawe ikibuga cye bwite gitandukanye n’igikoreraho ikipe ya mbere ya Carlo Ancelotti kuri Valdebebas.

Ronaldo yagarutse I Madrid nyuma yo kuva nabi muri Qatar ndetse nta nubwo azongera gusubira muri Manchester United kuko basheshe amasezerano.

Ku meza ye,Ronaldo ahafite amasezerano yahawe n’ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Nassr gusa ngo ntabwo aremera kuyasinya kuko yifuza gukomeza gukina i burayi.

Mu mpeshyi,Ronaldo yifuzaga kugaruka i Madrid ariko yaba Real na Atletico nta n’imwe yigeze yifuza kumusinyisha.

Icyumweru gishize kuri Ronaldo cyari kibishye kuko uretse kwicazwa ku ntebe y’abasimbura ubugira kabiri,yashinjwe imyitwarire mibi irimo gushaka kuva mu ikipe kuko ngo yanze guhabwa umwanya ubanza mu kibuga.

Ibi yaje kubihakana ndetse yemeza ko atazigera atererana igihugu cye na bagenzi be mu butumwa bwasaga nk’ubwo gusezera.

Kugaruka kwa Ronaldo kuri Valdebebas bigaragaza umubano mwiza afitanye na Real madrid nubwo byavuzwe ko yayivuyemo nabi kuko perezida wayo Perez yamugurishije.

Uyu Perez yabwiye ikinyamakuru Onda Cero muri 2019 ati"Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze ateza ibibazo muri Madrid. Yabaye icyitegererezo kandi nzahora mwibuka nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu bo twasinyishije.

Yabaye intangarugero,umunyamwuga ...Nagiranye umubano mwiza nawe kandi nta kibazo dufitanye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa