skol
Kigali

Cristiano Ronaldo yakoze agahigo gashya mu mupira w’amaguru ku isi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 September 2021

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 111 mu ikipe y’igihugu ya Portugal,bituma aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku isi umaze gutsindira ibitego byinshi igihugu cye,mu mikino mpuzamahanga [ihuza ibihugu].


Uyu munsi mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022,Ronaldo yakiniye Portugal umukino wa 180 bahura na Ireland birangira ayitsindiye ibitego 2 byatumye ahita aba umukinnyi wa mbere ku isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

Igihugu cya Ireland cyari icya 45 Cristiano Ronaldo yinjije igitego.

Ronaldo nk’ibisanzwe yabaye umucunguzi wa Portugal kuko nyuma yo guhusha Penaliti ku munota wa 15,Ireland yabonye igitego gitsinzwe na myugariro John Egan.

Iki gitego cyagoye Portugal ku cyishyura kugeza ku munota wa 89 ubwo Ronaldo yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Goncalo Guedes.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho 8 yatumye Ronaldo akora amateka aho yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 7 w’inyongera ahesha Portugal amanota 3 y’ingenzi.

Cristiano Ronaldo aherutse kwerekeza mu ikipe ya Manchester United avuye muri Juventus.

𝐔𝐫𝐮𝐭𝐨𝐧𝐝𝐞 𝐫𝐰’𝐚𝐛𝐚𝐦𝐚𝐳𝐞 𝐠𝐮𝐭𝐬𝐢𝐧𝐝𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐡𝐮𝐠𝐮 𝐛𝐲𝐚𝐛𝐨 𝐢𝐛𝐢𝐭𝐞𝐠𝐨 𝐛𝐲𝐢𝐧𝐬𝐡𝐢

111 CRISTIANO Ronaldo
109 Ali Daei
89 Mokhtar Dahari
84 Ferenc Puskas
79 Godfrey Chitalu
78 Hussein Saeed
77 Pelé
76 Lionel Messi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions...

APR FC yari ihagarariwe u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League...
23 October 2021 0

FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y’icyiciro cya...

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya...
23 October 2021 0

Mauro Icardi yasabye umugore we ibintu 4 bikomeye kugira ngo bagarukane...

Rutahizamu wa PSG,Mauro Icardi ’yasabye umugore we Wanda Nara ibintu bine...
23 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye...
23 October 2021 0

Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane...

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye yaManchester United itari...
22 October 2021 0

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere igaruye abafana kuri stade kuri...

Nyuma y’amezi menshi nta bafana bagera ku masitade kubera icyorezo cya...
22 October 2021 0