skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yakoze agahigo muri Manchester United ataratangira kuyikinira

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye atangiye imyitozo muri Manchester United yahise akora agashya ko kuba umukinnyi ugurishije imipira myinshi yo kwambara mu gihe gito.
Nyuma y’aho Manchester United itangaje ko Cristiano Ronaldo azambara nimero 7 ndetse imyenda ye igahita ishyirwa ku isoko,abafana barisutse cyane barayigura cyane bituma aca agahigo ko kugurisha imyenda myinshi mu masaha 4 gusa.
Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko Ronaldo yemerewe kwambara nimero 7 ari nabwo (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo waraye atangiye imyitozo muri Manchester United yahise akora agashya ko kuba umukinnyi ugurishije imipira myinshi yo kwambara mu gihe gito.

Nyuma y’aho Manchester United itangaje ko Cristiano Ronaldo azambara nimero 7 ndetse imyenda ye igahita ishyirwa ku isoko,abafana barisutse cyane barayigura cyane bituma aca agahigo ko kugurisha imyenda myinshi mu masaha 4 gusa.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko Ronaldo yemerewe kwambara nimero 7 ari nabwo amaduka acuruza imipira ye yahise afungura abafana batonda imirongo miremire bayigura.

Umufatanyabikorwa wa United yahise atangaza ko imyenda y’uyu mukinnyi yahise ica agahigo ko kugurwa cyane ku isi aho ngo iyagurishijwe mu isaha imwe yakuyeho agahigo k’iyaguzwe cyane mu munsi wose bari basanganwe.

Ronaldo yahise akuraho agahigo ka Lionel Messi (yerekeza muri PSG), Tom Brady (yerekeza muri Tampa Bay Buccaneers) na LeBron James (yerekeza muri LA Lakers).
No kuri Internet,abafana bo hirya no hino baguze imyenda ya Ronaldo amaduka agurisha imyenda ya United arakora cyane.

Ku rubuga rwa Sky Sports no kuri app yayo,inkuru za Cristiano Ronaldo nizo zasomwe cyane ndetse no kuri Twitter yayo,posts za Ronaldo zagize miliyari y’abazikunze.

Ronaldo yiteguye kongera gukinira United kuwa Gatandatu ubwo iyi kipe izaba ihura na Newcastle muri shampiyona ndetse aherutse gusaba abakinnyi bagenzi be gukora cyane bagatwara Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa