skol

Cristiano Ronaldo yakoze agashya ku isabukuru ye

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Cristiano Ronaldo ubwo yuzuzaga imyaka 38, yatunguwe n’abantu batandukanye barimo n’amakipe yahozemo ya Manchester United na Sporting CP y’iwabo muri Portugal.
Kizigenza Cristiano Ronaldo yijihije isabukuru y’imyaka 38 ku munsi w’ejo tariki ya 05 Gashyantare aho yatunguranye yifotoza afite imitsima 3 aho kuba umwe nkuko bisanzwe.
Uyu mugabo yatangiye neza impera z’icyumweru aho yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona ya Saudi Arabia ndetse anizihiza isabukuru ari kumwe n’umuryango we (…)

Cristiano Ronaldo ubwo yuzuzaga imyaka 38, yatunguwe n’abantu batandukanye barimo n’amakipe yahozemo ya Manchester United na Sporting CP y’iwabo muri Portugal.

Kizigenza Cristiano Ronaldo yijihije isabukuru y’imyaka 38 ku munsi w’ejo tariki ya 05 Gashyantare aho yatunguranye yifotoza afite imitsima 3 aho kuba umwe nkuko bisanzwe.

Uyu mugabo yatangiye neza impera z’icyumweru aho yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona ya Saudi Arabia ndetse anizihiza isabukuru ari kumwe n’umuryango we n’inshuti.

Mu mafoto yashyizwe hanze,Ronaldo ari kumwe n’umukunzi we,Georgina Rodriguez n’abana be,yahawe imitsima [cakes] eshatu zitandukanye.

Iyi foto yakunzwe n’abarenga miliyoni 3 kuri Instagram ndetse uyu yahise yandikaho ati "Mwakoze cyane kubw’ubutumwa bwo kunyifuriza isabukuru nziza.Nishimiye kumarana umunsi n’umuryango wanjye n’inshuti."

Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or eshanu,yatangaje ko azakina kugeza agize imyaka 40.

Kuwa 5 yakuyeho ibihe yari afite byo kumara imikino 2 adatsinda muri shampiyona ya Saudi Arabia ubwo yatsindaga igitego ku munota wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa