skol

Cristiano Ronaldo yanenze uko ibihembo bya FIFA The Best na Ballon d’Or bisigaye bitangwa

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2024

featured-image

Kizigenza mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo yatangaje ko abatanga ibihembo by’umukinnyi witwaye neza kw’isi barimo FIFA itanga The Best na France Football itanga Ballon d’Or bakomeje kwica umwimerere wabyo.

Uyu munyabigwi kimwe n’abandi benshi cyane baheruka kunenga FIFA The Best yagize Messi umukinnyi mwiza ku isi nyamara yaratwaye igikombe cy’isi gusa mu gihe Haaland yatwaye ibikombe bitanu byose mu mwaka umwe ndetse agatsinda ibitego byinshi kurusha abandi bose.

FIFA The Best iheruka gutangwa,yagombaga kubara ibyo abakinnyi bakoze ihereye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kugeza mu mpera z’umwaka wa 2023 ariko byarangiye Messi wigaragaje kuri uwo mukino umwe atsinze Haaland wamuruhije ibitego n’ibikombe.

Ronaldo yabwiye ikinyamakuru Record ati: "Ballon d’or cyangwa The Best biri gutakaza ukuri.

Ntabwo ari ukuvuga ko Messi atari abikwiye, cyangwa Haaland cyangwa na Mbappé… ariko imibare irahari kandi imibare ntabwo ibeshya. Ugomba kureba umwaka w’imikino wose.

Imibare iba ari ukuri".

Yakomeje agira ati "Ntabwo nshyizera ibi bihembo.Ntabwo ari uko natsinze muri Globe Soccer,ariko haba hari imibare kandi ntabwo ibeshya.Ntabwo ibyo wabinkuraho."

Ronaldo yatwaye ibi bihembo ari kunenga inshuro eshanu ariko ntabwo yemeranya nuko ubu bisigaye bitangwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa