skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yanikiye abandi mu kuba umukinnyi ushakishwa ku mbuga kurusha abandi ku isi

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yagize umwuga udasanzwe mu myaka amaze akina umupira w’amaguru.
Ronaldo yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi babayeho ku isi mu myaka amaze akina.
Yakiniye amwe mu makipe akomeye ku isi, harimo Manchester United, Real Madrid na Juventus.
Uyu mukinnyi w’icyamamare muri Portugal yagize intsinzi idasanzwe aho yagiye hose kandi ashyiraho uduhigo twinshi tuzagora abakiri bato kudukuraho.
Ku myaka37, Ronaldo akomeje gukina ku rwego rwo hejuru mu bwongereza (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo yagize umwuga udasanzwe mu myaka amaze akina umupira w’amaguru.

Ronaldo yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi babayeho ku isi mu myaka amaze akina.

Yakiniye amwe mu makipe akomeye ku isi, harimo Manchester United, Real Madrid na Juventus.

Uyu mukinnyi w’icyamamare muri Portugal yagize intsinzi idasanzwe aho yagiye hose kandi ashyiraho uduhigo twinshi tuzagora abakiri bato kudukuraho.

Ku myaka37, Ronaldo akomeje gukina ku rwego rwo hejuru mu bwongereza muri United. Nubwo azuzuza imyaka 38 muriGashyantare itaha, nta kimenyetso agaragaza cyo gusubira inyuma kandi ashobora gukina kugeza ku myaka 40.

Ronaldo afatwa nk’icyitegererezo n’abantu babarirwa muri za miriyoni bo ku isi yose. Kandi hagaragaye ubushakashatsi bwerekana ubwinshi bw’abafana be.

Betting.com, ikoresheje amakuru yo kuri Ahrefs.com, yagaragaje amazina 10 y’’abakinnyi 10 ba mbere ku isi bahinduye isura y’imikino ku isi

Ronaldo yisanze ku mwanya wa mbere kandi hagati ye n’abamukurikiye harimo intera nini.

Reba abakinnyi 10 bashakishwa kuri murandasi cyane kurusha abandi ku isi:

10. Conor McGregor (UFC) – ashakishwa inshuro miliyoni 3.1 ku kwezi

9. Aaron Rodgers (NFL) – Ashakishwa inshuro miliyoni 3.7 buri kwezi

8. Max Verstappen (Formula 1) – Ashakishwa inshuro miliyoni 3.8 buri kwezi

7. Lewis Hamilton (Formula 1) –Ashakishwa inshuro miliyoni 3.9 buri kwezi

6. Tom Brady (NFL) – shakishwa inshuro miliyoni 4.3 buri kwezi

5. Lionel Messi (Football) – Ashakishwa inshuro miliyoni 4.5 buri kwezi

4. LeBron James (Basketball) – Ashakishwa inshuro miliyoni 5.3 buri kwezi

3. Neymar Jr (Football) – Ashakishwa inshuro miliyoni 5.8 buri kwezi

2. Ryan Ramczyk (NFL) – Ashakishwa inshuro miliyoni 6.1 buri kwezi

1. Cristiano Ronaldo (Football) –Ashakishwa inshuro miliyoni 11 buri kwezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa