skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yanze guhara UEFA Champions League asaba United ikintu gikomeye

Yanditswe: Thursday 28, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kubera UEFA Champions League,Cristiano Ronaldo yeruye asaba Manchester United gusesa amasezerano ye kugira ngo yerekeze mu ikipe itaramenyekana izakina iri rushanwa rikomeye.
Ronaldo wahembwaga ku cyumweru miliyoni 360.000.000 FRW (angana na miliyari 18 na miliyoni 720 FRW ku mwaka) yahisemo gusesa amasezerano kugira ngo yerekeze mu ikipe izakina kuwa 2 no kuwa 3 muri Champions League.
Hari amakuru avuga ko United yashakaga kumwongerera amasezerano y’undi mwaka ikamwemerera kugenda ku (...)

Sponsored Ad

Kubera UEFA Champions League,Cristiano Ronaldo yeruye asaba Manchester United gusesa amasezerano ye kugira ngo yerekeze mu ikipe itaramenyekana izakina iri rushanwa rikomeye.

Ronaldo wahembwaga ku cyumweru miliyoni 360.000.000 FRW (angana na miliyari 18 na miliyoni 720 FRW ku mwaka) yahisemo gusesa amasezerano kugira ngo yerekeze mu ikipe izakina kuwa 2 no kuwa 3 muri Champions League.

Hari amakuru avuga ko United yashakaga kumwongerera amasezerano y’undi mwaka ikamwemerera kugenda ku ntizanyo mu gihe cy’umwaka yarangiza akagaruka.

Bivugwa ko Ronaldo yasabye iyi kipe ko basesa amasezerano yari asanzweho kugira ngo ashobore kwerekeza mu ikipe ihatanira iri rushanwa rikomeye I Burayi.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo uyu mugabo w’imyaka 37 yatangarije iyi kipe icyifuzo cye cyo kugenda no gusesa amasezerano bafitanye mu nama bagiranye n’umushakira amakipe Jorge Mendes ku wa kabiri.

Ronaldo yasibye imikino ya gicuti yo kwitegura umwaka w’imikino United yakiniye muri Aziya na Australia ariko agaruka mu myitozo kuri iki cyumweru.

Kuri uyu wa gatatu, uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal yabuze mu mukino wa gicuti United yakinnye na Wrexham, nubwo yari indorerezi ku ruhande.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba azagaragara mu mikino ya nyuma ya gicuti n’amakipe arimo Atletico Madrid ku wa gatandatu na Rayo Vallecano ku cyumweru.

Ikibazo kimwe kuri Ronaldo n’ukubona ikipe nshya kuko Chelsea,Atletico Madrid na Bayern Munich zamaze kwanga amahirwe yo kumusinyisha.

Ronaldo ashobora kutazagaragara mu mukino wa mbere wa Premier League ikipe ye ya United izakiramo Brighton kuri Old Trafford ku cyumweru.

Ikipe igezweho mu zivugwa ko zimukeye ni Napoli yo mu Butaliyani nayo yabonye itike ya Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa