skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yarize cyane nyuma yo guhemukirwa na Serbia

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kurira nyuma y’aho Seribiya itsindiye Portugal mu rugo bituma ibura itike yo guhita yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cyisi cyane ko isabwa guca muri kamarampaka
Portugal yatwaye Euro 2016 yatunguwe na Seribiya i Lisbonne ubwo yatsindwaga ibitego 2-1 birimo igishaririye cya Mitrovic cyinjiye mu minota y’inyongera.
Portugal yasabwaga kubona inota rimwe ngo ibone iyi tike kuko yari kuba irangije ku mwanya wa mbere mu itsinda A,yakoze amakosa (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kurira nyuma y’aho Seribiya itsindiye Portugal mu rugo bituma ibura itike yo guhita yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cyisi cyane ko isabwa guca muri kamarampaka

Portugal yatwaye Euro 2016 yatunguwe na Seribiya i Lisbonne ubwo yatsindwaga ibitego 2-1 birimo igishaririye cya Mitrovic cyinjiye mu minota y’inyongera.

Portugal yasabwaga kubona inota rimwe ngo ibone iyi tike kuko yari kuba irangije ku mwanya wa mbere mu itsinda A,yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Serbia inzozi zayo zirayoyoka.

Umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United, Ronaldo, ufite imyaka 36, ​​yarize cyane ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga,batakaje amahirwe yo guhita berekeza mu gikombe cy’isi ku nshuro ya gatanu.Igitego cyatsinzwe na rutahizamu wa Fulham, Aleksandar Mitrovic cyabashegeshe cyane.

Umukinnyi wo hagati wa Portugal,Joao Palhinha yagize ati: "Tugomba gufata inshingano kuko twakinnye umukino mubi.

"Twugariye cyane mu gice cya kabiri.Dushimire Seribiya, bakinnye neza ariko dufite ubushobozi bwo kuba ku isonga.

"Abantu bose mu rwambariro bari bababaye ariko tugomba kureba imbere mu mikino ya kamarampaka,kuko turi beza cyane bo kujya mu gikombe cy’isi.

"Ntushobora gutsinda igihe cyose. Ibibazo ni bimwe mu bigize ubuzima kandi iyi myumvire igomba kuduha imbaraga nyinshi."

Portugaliyatangiye neza kuri Estadio da Luz nyuma yuko Renato Sanches atsinze igitego ku munota wa kabiri.

Ariko Seribiya yaje kwishyura ku munota wa 30 ibifashijwemo na Dusan Tadic nyuma yuko ishoti ateye rihinduriwe icyerekezo bigora umunyezamu Rui Patricio.

Rutahizamu Mitrovic yateye agahinda abanya Portugal ku munota wa 90 atsnda igitego cya 2 ahita ahesha itike Serbiayo kwerekeza mu gikombe cy’isi.Iki gitego cye cyari icya 44 atsindiye Serbia mu mikino mpuzamahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa