Cristiano Ronaldo yashakiye akazi gakomeye umukunzi we Georgina Rodriguez
Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019
Kabuhariwe Cristiano Ronaldo agiye gufungura inzu ikomeye yo gufasha abantu bafite uruhara kongera kubona umusatsi,aho umukunzi we Georgina azaba ari umuyobozi wayo.
Cristiano Ronaldo yiyemeje gushyira iyi nzu ifasha abantu kongera kubona mu mujyi wa Madrid aho yubakiye izina ubwo yakiniraga Real Madrid.
Iyi nzu ikomeye izaba ihagarariwe na kompanyi yitwa Insparya Group,Cristiano Ronaldo afitemo imigabane.
Cristiano Ronaldo ukinira Juventus azaha akazi abantu bagera kuri 150 bazakorera mu byumba 18 by’inyubako ikomeye aho Georgina azaba ari umuyobozi wabo ndetse ngo bazajya babasha guha imisatsi abantu 18 ku munsi.
Ronaldo azashora muriubu bucuruzi akayabo ka miliyoni 1 y’amayero ashobora kuzongerwa akagera kuri miliyoni 25 mu myaka 3 izakurikiraho.
Ronaldo yatangaje ko nyuma ya ruhago akunda ubucuruzi ndetse ngo ajora yifuza gushora imari ye mu buzima,ikoranabuhanga ndetse n’ubushakashatsi.
Umuntu ushaka umusatsi mushya azajya yishyura akayabo k’ibihumbi 4 by’amayero muri iyi nzu ya Cristiano Ronaldo azafungura kuwa 18 Werurwe uyu mwaka.
Ronaldo agiye kwinjiza mu bucuruzi umukunzi we Georgina Rodriguez
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *