skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashimangiye ko ari umwami wa Champions League arokora United

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo,yongeye gushimangira ko ari umwami wa UEFA Champions League ubwo yafashaga ikipe ye ya Manchester United gutsinda Atalanta ibitego 3-2 mu mukino yari yabanje gutsindwa ibitego 2 mu gice cya mbere.

Sponsored Ad

Atalanta y’umutoza Gian Piero Gasperini, yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyinjijwe na Mario Pasalić ku mupira wari uhinduwe na Davide Zappacosita.

Mu gihe Manchester United yashakaga kwishyura, ku munota wa 29, Atalanta yabonye koruneri yatewe na Koopmeiners, umupira ushyirwa mu izamu na Merih Demiral n’umutwe.

Manchester United yageze ku munota wa 53 yatsinzwe ibitego 2-0 ndetse iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F,ariko abakinnyi bayo bayobowe na Bruno Fernandes wakinnye umupira wo ku rwego rwo hejuru barayigarura.

Manchester United yasatiraga bikomeye kuva igice cya kabiri gitangiye, yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 52 cyinjijwe na Marcus Rashford nyuma yo gucomekerwa umupira na Bruno Fernandes.

Kwinjira mu kibuga kwa Paul Pogba, Edinson Cavani na Jadon Sancho kwahaye Manchester United gusatira, ibona igitego cya kabiri cyo kwishyura ku munota wa 74, cyinjijwe na Kapiteni wayo, Harry Maguire.

Nkuko amaze kubimenyereza abafana, Cristiano Ronaldo wakinaga umukino wa 300 muri Manchester United niwe watsinze igitego cyahesheje intsinzi United ku munota wa 81,yatsindishije umutwe ku mupira mwiza cyane yahawe na Luke Shaw.

Iki gitego cyo gucungura United cya Ronaldo,cyazamuye ikipe ya Solskjaer iyobora itsinda F gusa na Villarreal yatsinze Young Boys ibitego 4-1.

Nyuma y’umukino,Cristiano Ronaldo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati "Yego! Theatre of Dreams yahiye!Turacyahari! .Turi Manchester United kandi ntituzigera ducogora! Iyi ni Old Trafford!.

Uko yose yagenze kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda E

FC Barcelone 1-0 Dynamo Kyiv
Benfica 0-4 Bayern Munich

Itsinda F

Manchester United 3-2 Atalanta
Young Boys 1-4 Villarreal

Itsinda G

FC Salzburg 3-1 Wolfsburg
Lille 0-0 Seville C.F

Itsinda H

Chelsea 4-0 Malmö
Zenit St Petersburg 0-1 Juventus



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa