skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashinjwe gufata ku ngufu abandi bagore babiri muri 2005

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Ubwo rutahizamu Cristiano Ronaldo yari afite imyaka 20 akina mu ikipe ya Manchester United,yashinjwe n’ abagore 2 ko yabafashe ku ngufu mui imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa London,ubushinjacyaha buhagarika ibi birego kubera kubura ibimenyetso bifatika.

Sponsored Ad

Nkuko byavuzwe n’ikinyamakuru The Sun,Cristiano Ronaldo yatawe muri yombi na polisi yo muri Scotland ishinzwe iperereza mu mwaka wa 2005, azira gufata ku ngufu abagore babiri,gusa abasha kubava mu nzara kubera ko habuze ibimenyetso bifatika bimufungisha.

Ku wa 02 Ukwakira mu mwaka wa 2005 nibwo bivugwa ko Cristiano Ronaldo yafashe ku ngufu aba bagore muri hotel yitwa Sanderson y’inyenyeri 5.

Ronaldo n’inshuti ye bivugwa ko yari mu myaka 30 bashinjwe n’abagore 2 ko babafashe ku ngufu nyuma y’umukino Manchester United yatsinzemo Fulham ibitego 3-2 ku kibuga Craven Cottage cyo mu mujyi wa London.

The Sun yavuze ko nyuma y’iminsi mike ubushinjacyaha bwahagaritse ibirego baregaga uyu mugabo wari ufite imyaka 20 muri icyo gihe kubera ko butari bufite ibimenyetso bihagije.

Ronaldo wakiniye Manchester United kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2009,yavuze ko ibyo yashinjwe nta shingiro bifite kuko abamushinjaga bahagaritse ibirego byabo.

Yagize ati “Namenye ko polisi yahagaritse iperereza ndetse sinzogera gukurikiranwaho ibyo byaha bamaze iminsi banshinja.Kugeza ubu ndacyahagaze ku bunyangamugayo bwanjye kandi ndahamya ko nta kintu kibi nigeze nkora.Nishimiye ko ibyo birego bitagihari reka nkomeza nshire imbaraga mu gukinira Manchester United.

Ibi byaha Ronaldo yabikoze imyaka 4 mbere yo guhura na Kathryn Mayorga uri kumushinja ko yamufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009 muri Hoteli Palms yo muri Las Vegas.

Ronaldo nahamwa n’ibi byaha ashobora gufatirwa ibihano bikarishye birimo gukatirwa burundu, ndetse no kwamburwa uburenganzira bwo kwerekeza muri USA.


Ibirego bishinja Ronaldo gufata ku ngufu abagore bikomeje kwiyongera

Ibitekerezo

  • Uyu yibeshya ko gusambana aribwo buzima.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa