• Ronaldo yashyize hanze ifoto y’umwana we w’umukobwa aherutse kubyara
• Ronaldo yabyaye umwana wa kane muri uku kwezi
• Ronaldo yifuza kubyara abana 7
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umwana we aherutse kubyarana n’umukunzi we Georgina Rodriguez mu ntangiriro z’uku kwezi.
Uyu rutahizamu wabuze ibitego muri La Liga,yashyize hanze bwa mbere ifoto y’uyu mwana we w’umukobwa yise Alana Martina,airi gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 32,amaze kugira abana bane ndetse yatangarije abanyamakuru ko yifuza kugeza ku bana 7 bangana n’umubare wa nimero yambara ndetse akoresha uyu mubare cyane mu kwiyitirira ibicuruzwa bye.
Ronaldo aherutse gutangariza itangazamakuru ko yishimiye kuba ari umubyeyi ndetse yiteguye kuzuza inshingazo ze nk’umubyeyi aho yavuze ko yishimiye kuba umuryango we ukomeje kwaguka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *