skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yashyize igitutu ku mutoza Rangnick batameranye neza

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yashyize igitutu ku mutoza Ralf Rangnick kugira ngo amushyire mu bakinnyi bagomba kugaragara mu mukino ikipe ye ya Manchester United izesurana na Spurs.
Ku cyumweru gishize, Ronaldo w’imyaka 37, aracyafite umujinya wo gukurwa mu bakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga ku mukino baheruka guhuramo na Manchester City ikabanyagira ibitego 4-1, nubwo umushakira amakipe Jorge Mendes yagerageje kuba umuhuza mu biganiro bitoroshye by’ejo hazaza he.
Uyu munyabigwi yitoje (...)

Uyu munyabigwi yitoje wenyine i Carrington, nyuma yo gukira imvune y’itako benshi bemeza ko ntayo yagize ahubwo yikuye mu ikipe kubera ko yari yamenye ko yakuwe muri 11 babanzamo.

Uyu mukinnyi ukunda ikibuga cyane, yashyize hanze ifoto ye ari mu myitozo arangije aha ubutumwa umutoza Rangnick mbere y’umukino wo kuwa gatandatu uzayihuza na Spurs bahanganiye gushaka umwanya wa 4.

Muri ubu butumwa yamubwiye ko yakize neza kandi ko ashishikajwe no gusubira mu ikipe akayifasha.Ibi bivuze ko yamwibukije ko atari umukinnyi wo gusimbura.

Yanditse kuri Instagram ati: “Gukora cyane nerekeza ku gukira gukomeye. Nshishikajwe no gusubira mu kibuga no gufasha ikipe. ”

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko Mendes yagerageje guturisha Ronaldo ariko ararwana urugamba rwo gushaka uko uyu mukinnyi we yaguma muri iyi kipe mu mpeshyi.

Ronaldo yababajwe no kudashyirwa mu ikipe yagombaga guhura na City bituma ahita afata indege yigira iwabo muri Portugal hanyuma abwira abaganga ko yagize imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa