skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatabaye Manchester United mu mukino yakoreyemo agahigo gashya

Yanditswe: Thursday 30, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko kuba umukinnyi umaze gukina imikino myinshi (178) muri UEFA Champions League ndetse anatabara Manchester United yari yahagamwe na Villarreal.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 yinjije igitego cy’intsinzi ku munota wa 95 w’umukino,bituma Manchester United itwara amanota 3 iturutse inyuma mu mukino wa Champions League yatsinzemo Villarreal.

Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’or inshuro eshanu ntabwo yigaragaje cyane muri uyu mukino muri rusange ariko nk’uko asanzwe abigenza yigaragaje aho yari akenewe maze atsinda igitego cy’intsinzi umunyezamu Geronimo Rulli ku munota wa nyuma nyuma y’akazi keza kakozwe na Jesse Lingard mu rubuga rw’amahina.

United yari yatsinzwe 1-0 n’ikipe yabatsinze ku mukino wa nyuma wa Europa League mu mwaka w’imikino ushize, Paco Alcacer ashyira ikipe ya Unai Emery imbere hakiri kare mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 53, nibwo Paco Alcacer yafunguye amazamu ku ruhande rwa Villarreal ku mupira mwiza yahawe na Danjuma ari mu rubuga rw’amahina akoraho gato werekeza mu izamu.

United yishyuye nyuma y’iminota irindwi ku gitego cyinjijwe na Alex Telles ku ishoti yatereye nko muri metero 23 nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Bruno Fernandes.

Kubera ko United yatsinzwe na Young Boys mu mukino ubanza,yakoze ibishoboka byose ngo yinjize igitego cy’intsinzi ndetse umutoza Ole agerageza kwinjiza abakinnyi bashya biganjemo ba rutahizamu barimo Jesse Lingard, Nemanja Matić, Fred na Edinson Cavani basimbura Paul Pogba, Jadon Sancho, Mason Greenwood na Alex Telles.

Cristiano Ronaldo yatabaye United yari yagowe cyane muri uyu mukino ayifasha kubona amanota 3 ya mbere mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Manchester United yagize amanota atatu mu Itsinda F, mu gihe Atalanta iyoboye itsinda yagize ane nyuma yo gutsinda Young Boys igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, FC Barcelone ikomeje kurimbuka kuko yatsinzwe umukino wa kabiri mu Itsinda E na Benfica ibitego 3-0 byiyongera ku bindi nk’ibyo yaherukaga gutsindwa na Bayern Munich.

Uko imikino yose yagenze:

Juventus 1-0 Chelsea
Bayern 5-0 Dynamo
Benfica 3-0 Barcelona
Man Utd 2-1 Villareal
Wolfsburg 1-1 Seville





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa