skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatangaje imikino 2 akunda kureba kuri TV kurusha umupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 16, Dec 2020

Sponsored Ad

Nubwo ari umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo ntabwo akunda kurena umupira w’amaguru cyane kurusha imikino njyarugamba nka Boxing na UFC ndetse afite inshuti nyinshi muri iyi mikino.

Sponsored Ad

Nubwo yemeje ko akunda kuba ari mu kibuga ari gukina umukino akunda cyane mu ikipe ya Juventus gusa ngo iyo bigeze kuri TV yikundira kureba imikino njyarugamba irimo Iteramakofe ndetse n’imvange y’imirwanire ya UFC.

Nyuma yo gukorana imyitozo na Gennady Golovkin,Umunya Kazakhstan ukina umukino w’iteramakofe yavuze ko akunda cyane imikino njyarugamba ndetse akunda no kuyireba.

Yabwiye Marca ati “Gukina umupira w’amaguru nibyo binshimisha kurusha ibindi ariko nikundira kureba kuri TV indi mikino.Hagati yo kureba umupira w’amaguru cyangwa Boxing na UFC nahitamo kureba Boxing na UFC.

Ronaldo w’imyaka 35 yaganiriye na Golovkin mu cyegeranyo mbarankuru cya DAZN amubaza niba yaba umukinnyi w’iteramakofe.Uyu kizigenza w’umunya Portugal,yagize ati”Ntabwo byashoboka.”

Yakomeje abwira Golovkin uzwi nka “GGG” ati “Iyo uteye ishoti uba umeze nk’uteye ikofe.Ukoresha ubwenge n’imbaraga.”

Uyu mukinnyi yabwiye GGG ko ubunararibonye bushobora gufasha umukinnyi ukuze muri buri mukino kuguma ku rwego rwo hejuru mu mikinire ye.

Ati “Nkiri muri Manchester United,nakundaga gukinana iteramakofe n’umutoza.Ntekereza ko kwitoza iteramakofe bifasha umukinnyi wa ruhago kuko bizamura imyumvire yawe ndetse no kwihuta.

Ku myaka 33 utangira gutekereza ko amaguru yawe yagiye.Ndashaka gukomeza gukina umupira w’amaguru.

Abantu bashobora kuzandeba bakavuga bati “Cristiano yari umukinnyi mwiza ariko yatangiye gusubira inyuma.Ibyo ntabwo mbishaka.Ushobora guhindura byinshi ku mubiri wawe ariko icyo sicyo kibazo.Biterwa n’imyumvire yawe,ikigutera akanyabugabo n’ubunararibonye, ntekereza ko aricyo kintu cy’ingenzi.

Muri siporo ukuramo ubunararibonye.Reba Roger Federer muri Tennis,afite imyaka 37 na 38 ariko aracyari hejuru.no muri Boxing barimo.”


CR7 ukunda kureba iteramakofe yitozanyije na kizigenza GGG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa