skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatanze ubutumwa bukomeye nyuma yo kugarura United mu bihe byiza

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye abamunenga ko ashaje aho nyuma yo gutsinda igitego muri 3-0 batsinze Brentford kuri uyu wa Mbere yagiye imbere ya Camera aravuga ati "Ntabwo Narangiye".
Uyu mugabo w’imyaka 37 ukomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu gutsinda ibitego,yagaragaje ko ashaka kuguma muri Manchester United ishobora kutazakina Champions League umwaka utaha.
Uyu mukinnyi ukomeye w’umunya Portugali yatsinze igitego cye cya 24 muri uyu mwaka w’imikino cyabaye icya (...)

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye abamunenga ko ashaje aho nyuma yo gutsinda igitego muri 3-0 batsinze Brentford kuri uyu wa Mbere yagiye imbere ya Camera aravuga ati "Ntabwo Narangiye".

Uyu mugabo w’imyaka 37 ukomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu gutsinda ibitego,yagaragaje ko ashaka kuguma muri Manchester United ishobora kutazakina Champions League umwaka utaha.

Uyu mukinnyi ukomeye w’umunya Portugali yatsinze igitego cye cya 24 muri uyu mwaka w’imikino cyabaye icya 18 muri Premier League akesha penaliti yateye neza.

Muri uyu mukino wa nyuma United ikiniye kuri Old Trafford muri uyu mwaka w’imikino,wayibereye mwiza kuko yatsinze irusha Brentford.

Uku gutsinda kwa United kandi abigizemo uruhare,nibyo byatumye Ronaldo ajya imbere ya camera umukino urangiye aravuga ati ’Ntabwo narangiye’.

Ronaldo asigaje undi mwaka w’imikino ku masezerano ye y’imyaka ibiri kuri Old Trafford ariko haracyari ibibazo ku hazaza he,niba ari muri gahunda nshya y’umutoza mushya w’ikipe Erik Ten Hag cyangwa se niba azemera gukinira iyi kipe ishobora kutazakina Champions League.

Uyu rutahizamu kandi yashimwe n’umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick wavuze ko yaguma muri United akayifasha nubwo byitezwe ko Ten Hag azakenera kuzana abataha izamu 3 mu mwaka w’imikino utaha.

Rangnick yagize ati: "Uburyo twakinnye muri iri joro, kuki ataguma mu ikipe agakomeza kuyifasha.?

Ariko iki n’ikibazo mugomba kubaza Erik ndetse na Cristiano. Kugeza ubu ntacyo twavuga. Erik yibanze ku gutwara shampiyona y’Ubuholandi,mu gihe twe twibanze ku mikino yacu isigaye."

United isigaje imikino 2 muri shampiyona ndetse yasezeye ku bakinnyi bayimazemo igihe barimo Juan Mata na Nemanja Matic batazayikinira umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa