Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera amafoto yifotoje mu myitozo yo kwitegura Uruguay[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 29, Jun 2018
Umukinnyi Cristiano Ronaldo uhetse ikipe ya Portugal mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya uyu mwaka yifotoje amafoto afite ibyishimo bidasanzwe nk’umuntu ubonye igitego aho benshi bamwibasiye bamuziza ko yagaragaje ko afite icyizere kirenze ku mukino bazahuramo na Uruguay ku munsi w’ejo.
Uyu musore watsinze ibitego 4 mu mikino y’amatsinda y’igikombe cy’isi,utegerejwe kongera guheka Portugal ku munsi w’ejo ubwo izaba ihura na Uruguay mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi,we ibirori yabitangiye hakiri kare kuko yafotowe ari mu byishimo bidasanzwe nkuko amera iyo atsinze igitego cy’ingenzi.
Mu myitozo Portugal yakoreye aho icumbitse ku kibuga cya Kratovo uyu munsi,Ronaldo yagaragaye mu mwuka udasanzwe ndetse bamwe bamunenze bavuga ko afite icyizere kirenze kandi rimwe na rimwe kiraza amasinde.
Ronaldo watengushye abanya Portugal ubwo yahushaga penaliti ku mukino wa Iran bikarangira banganyije igitego 1-1 bigatuma batayobora itsinda B,azahura na Uruguay ya Cavani na Suarez ku munsi w’ejo.
Amakipe Portugal ishobora guhura nayo mu nzira iyigeza ku gikombe cy’isi:
1/16: Uruguay
¼ : France/Argentina
½ : Brazil
Umukino wa nyuma: Spain
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *