skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera ukuntu akubye inshuro nyinshi mu mushahara abakinnyi bakinana muri Serie A [URUTONDE]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo ukunze kugaruka kenshi mu binyamakuru kubera imyitwarire ye mu kibuga no hanze yacyo,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu akubye inshuro nyinshi mu mushahara abakinnyi bakinana muri shampiyona ya Serie A.

Cristiano Ronaldo aratangaje kuko buri mwaka yinjiza akayabo ka miliyoni 28 z’amapawundi nk’umushahara havuyemo imisoro mu gihe akubye gatatu Matthijs de Ligt umukurikiye we uhembwa miliyoni 7.2 z’amapawundi.

Ronaldo akubye inshuro nyinshi abakinnyi batandukanye b’ibyamamare muri Serie A barimo Paulo Dybala,Gonzalo Higuain, Romelu Lukaku n’abandi.

Abakinnyi 5 bahembwa amafaranga menshi muri Serie A:

1. Cristiano Ronaldo - £28m
2. Matthijs de Ligt - £7.2m
3. Romelu Lukaku - £6.7m
4. Gonzalo Higuain - £6.7m
5. Paulo Dybala - £6.5m

De Ligt niwe ukurikira Ronaldo mu bahembwa menshi muri Serie A

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa