skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yavuze abakinnyi 2 yakuze areberaho mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Saturday 15, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza CRISTIANO RONALDO yavuze ko Abanya Brazil bakoze amateka mu mupira w’amaguru Ronaldo na Ronaldinho yakuze abafata nk’icyitegererezo cye ariko ko yishimira ko yabaruhije ibikombe
Kimwe na benshi, iki cyamamare cya Manchester United cyavuze ko cyarebaga aba banyabigwi ba Samba Boys bamurika ku isi yose,ubwo yari akiri ingimbi kandi afite inzozi zo kubigana.
Mu kwigana aba bombi, Ronaldo yakoze ibidasanzwe atsinda ibitego byinshi muri United na Real Madrid byamugize umukinnyi wa (...)

Sponsored Ad

Kizigenza CRISTIANO RONALDO yavuze ko Abanya Brazil bakoze amateka mu mupira w’amaguru Ronaldo na Ronaldinho yakuze abafata nk’icyitegererezo cye ariko ko yishimira ko yabaruhije ibikombe

Kimwe na benshi, iki cyamamare cya Manchester United cyavuze ko cyarebaga aba banyabigwi ba Samba Boys bamurika ku isi yose,ubwo yari akiri ingimbi kandi afite inzozi zo kubigana.

Mu kwigana aba bombi, Ronaldo yakoze ibidasanzwe atsinda ibitego byinshi muri United na Real Madrid byamugize umukinnyi wa mbere ku isi.

Ariko uyu mugabo watsindiye Ballon d’or inshuro eshanu yavuze ko uduhigo yakoze twamushyize ku rwego rwo hejuru kurusha Ronaldo na Ronaldinho yakuze areberaho.

Yabwiye ESPN Brazil ati: "Sinkunda amagereranya.

"Nahitamo kuvuga ko bombi [Ronaldo Nazario na Ronaldinho Gaúcho] basize ibigwi byabo, amateka yabo.

"Nshobora kuvuga, nkurikije ibimenyetso, ko natsindiye ibihembo ku giti cyanjye byinshi kubarusha, ariko bombi batwaye ibikombe by’isi.

Nakuze ndeba bombi bakina. Kuvuga uwaba uwa mbere, uwa kabiri, ntabwo ari kintu cy’ingenzi.

Nahitamo kuvuga ko bari icyitegererezo kandi basize amateka meza mu mupira w’amaguru."

Ronaldo, ufite imyaka 36, ​​yongeye kugaruka muri Manchester United avuye muri Juventus mu mpeshyi ishize ku giciro c cya miliyoni 12.8 z’amapawundi.

United yagize guhuzagurika muri uyu mwaka w’imikino,byatumye ubu ari iya karindwi ku rutonde rwa Premier League.

Ronaldo umaze gutsinda ibitego 14 mu marushanwa yose mur uyu mwaka w’imikino, yahamagariye bagenzi be guhuza ibitekerezo byabo mu gice cya kabiri cy’umwaka w’imikino.


Cristiano Ronaldo yakuze arebera kuri Ronaldinho na Ronaldo Nazario

Ibitekerezo

  • Christian yaratey imber mumupir wamagur natw tuzoz turakurabirak

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa