skol

Cristiano Ronaldo yavuze abakinnyi 5 bahataniye Ballon d’Or y’uyu mwaka ntiyashyiramo Messi

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatangarije abanyamakuru ko mu bakinnyi batanu bahataniye Ballon d’or y’uyu mwaka Lionel Messi atarimo ndetse atazaza muri batatu.

Ronaldo uhagaze neza mu ikipe ya Juventus cyane ko amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 10 ya Serie A amaze gukina,yatangarije ikinyamakuru France Football gitanga Ballon d’Or ko mu bakinnyi 5 ahanganye nabo kuri iki gihembo cy’uyu mwaka, Messi atarimo.

Ronaldo yavuze ko mu bakinnyi bamuteye ubwoba kuri Ballon d’or y’uyu mwaka Messi atarimo

Yagize ati “Ndifuza gutwara Ballon d’Or ya 6.Byaba ari ibinyoma mbabwiye ko ntayifuza.Sinizeye ko Messi azaza muri 3 ba mbere uyu mwaka kuko mu bo duhanganye harimo Salah, Modric, Griezmann, Varane, Mbappe n’abandi bafaransa muri rusange kuko begukanye igikombe cy’isi.

Ntegereje kureba niba aba bakinnyi navuze bazabafasha kumara imyaka 10 bahatanira Ballon d’Or nkuko njye na Messi twabigenje.Turacyahatana na nyuma y’imyaka 10.”

Ronaldo yemeje ko Abafaransa aribo bafite amahirwe menshi yo kuvamo umukinnyi uzegukana Ballon d’Or,izatangwa mu kuboza uyu mwaka, kuko begukanye igikombe cy’isi 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa