Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza Maurizio Sarri uherutse kumusimbuza bikamurakaza cyane
Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019
Kera kabaye Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza wa Juventus,Maurizio Sarri uherutse kumusimbuza ku munota wa 55 w’umukino bakina na AC Milan muri Serie A,kuwa 10 Ugushyingo 2019, aho yemeje ko mu byukuri amaze igihe afite imvune yatumaga atitwara neza.
Ronaldo yemereye ikinyamakuru A Bola ko amaze igihe akina afite imvune ariyo mpamvu umutoza Maurizio Sarri yamusimbuje gusa ngo nk’umukinnyi ukomeye ntabwo ajya akunda gusimburwa.
Yagize ati “Mu byumweru 3 bishize nakinaga mfite imvune.Buri wese arabizi ko ndakunda gusimburwa ariko nta kibazo mu byo nakoze nyuma yo gusimbuzwa.Nagerageje gufasha Juventus mfite imvune.
Nta muntu ukunda gusimbuzwa ariko ubu ndabyumva kuko ntari mpagaze neza.Twashoboraga kubura itike ya Euro 2020 gusa naritanze mfasha ikipe y’igihugu.Ndishimira ko ntavunitse cyane mu mwuga wanjye gusa ubu biri kuba.”
Ronaldo akimara gusimbuzwa na Sarri muri Serie A yahise asohoka ababaye,aramubwira ati “jya kure” ndetse ahita afata imodoka aritahira umukino utarangiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *