Cristiano Ronaldo yegukanye Ballon d’Or, hemezwa aho azayihererwa
Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yamaze kwegukana igikombe cya Ballon d’Or nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne bitandukanye, aho azagishyikirizwa ku wa kane ku gasongero k’umunara wa Tour Eiffel uherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa.
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku isi gitangwa na FIFA,Cristiano Ronaldo yanikiye bagenzi be bari bahanganye barimo Lionel Messi na Neymar Jr yegukana igihembo cya Ballon d’or gitegurwa n’Ikinyamakuru (...)
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yamaze kwegukana igikombe cya Ballon d’Or nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne bitandukanye, aho azagishyikirizwa ku wa kane ku gasongero k’umunara wa Tour Eiffel uherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa.
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku isi gitangwa na FIFA,Cristiano Ronaldo yanikiye bagenzi be bari bahanganye barimo Lionel Messi na Neymar Jr yegukana igihembo cya Ballon d’or gitegurwa n’Ikinyamakuru France Football ku nshuro ya 5 aho yahise anganya na Messi.
Uyu mugabo w’imyaka 32, abigezeho nyuma yo gufasha ikipe ya Real Madrid kwegukana ibikombe 2 bikomeye mu mwaka ushize harimo UEFA Champions League na La Liga.
Ku munsi wo ku wa kane nibwo uyu mugabo azashyikirizwa iki gihembo n’igihangange David Ginola ku gasongera k’umunara wa Tour Eiffel.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *