skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yifurije nyina umbyara isabukuru y’amavuko bizamura amaranga mutima ye ararira[Amafoto]

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubutumwa rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yoherereje nyina, Dolores Aveiro, ku isabukuru ye y’amavuko yabaye ku wa 31 Ukuboza 2021, bwatumye uyu mubyeyi afatwa n’amarangamutima asuka amarira.
Ku wa Gatanu ni bwo Cristiano Ronaldo yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko. Ronaldo akunda umubyeyi we cyane ndetse akunze kuvuga ko ari we wamufashije mu buzima bwose yanyuzemo kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’abanyabigwi. Mu butumwa (...)

Sponsored Ad

Ubutumwa rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo, yoherereje nyina, Dolores Aveiro, ku isabukuru ye y’amavuko yabaye ku wa 31 Ukuboza 2021, bwatumye uyu mubyeyi afatwa n’amarangamutima asuka amarira.

Ku wa Gatanu ni bwo Cristiano Ronaldo yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, yifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko.

Ronaldo akunda umubyeyi we cyane ndetse akunze kuvuga ko ari we wamufashije mu buzima bwose yanyuzemo kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’abanyabigwi.

Mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, Ronaldo yagereranyije nyina nk’indwanyi yamwigishije kudacika intege ubwo we na se, José witabye Imana, bamureraga hamwe na mukuru we, Hugo w’imyaka 46 na bashiki be babiri, Elma w’imyaka 48 na Katia w’imyaka 44.

Aya magambo Cristiano Ronaldo yayakurikije ifoto ya nyina yashyize kuri Instagram, agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mubyeyi mwiza ku Isi, indwanyi yanyigishije kudacika intege, nyirakuru mwiza abana banjye bahora barota kugira. Ndagukunda cyane! Kiss [aramusoma]!”

Dolores Aveiro umubyeyi wa Cristiano

Dolores yashyigikiye cyane Ronaldo mu rugendo rwe rwose rwo gukina umupira w’amaguru nk’umufana we w’imena.

Mu mashusho yagaragaye, yasutse amarira ubwo yasomaga ubutumwa yandikiwe n’umuhungu we ku isabukuru ye y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa