skol
Kigali

Cristiano Ronaldo yishimiye igikorwa cyiza Manchester United yakoreye umukinnyi wayo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 August 2021

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku isi,Cristiano Ronaldo,yashimiye ikipe yahozemo ya Manchester United kubera ukuntu yakiriye neza myugariro wayo mushya Raphael Varane weretswe abafana mbere y’umukino iyi kipe yatsinzemo Leeds ibitego 5-1.


United yanenzwe bikomeye n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu cyumweru gishize kubera ukuntu yatinze gutangaza ku mugaragaro uyu myugariro waguzwe miliyoni zirenga 42 z’amapawundi ariko yo yashakaga kumwerekana imbere y’abafana kuwa Gatandatu.

Varane uzajya yambara nimero 19 mu mugongo,yishimiye iki gikorwa yakorewe na United ndetse ari imbere y’abafana yifashe ifoto ya selfie ari imbere yabo.

Ubwo Varane yari amaze kwerekwa abafana,umunyabigwi wa Manchester United,Rio Ferdinand yahise yandika kuri Instagram ye ati “Manchester United,Raphael Varane.Mwakoze,intsinzi,intsinzi,intsinzi.”

Cristiano Ronaldo abonye ubu butumwa yahise agira ati “Byiza cyane”.

Ubwo United yari imaze kunyagira Leeds,umutoza Solskjaer yagize ati “Ntabwo twavuganye nyuma y’umukino,ariko ni igihe cyiza kuri we ndetse no ku bafana bari bashaka kumubona kandi nawe yashakaga kubona abakinnyi bagenzi be.

Ntegereje gukorana nawe.N’umunyamwuga,nakurikiranye imyitwarire ye kandi namwe mwabonye ukuntu yitwara n’ukuntu abaho ubuzima bwe.

Ibiganiro byose nagiranye nawe nibyo yagiranye n’ikipe bigaragaza ko tubonye umuntu ukomeye n’umukinnyi ukomeye.”

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0