skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yitiriwe ikubuga cy’indege cy’umijyi ukomeye muri Portugal

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida w’agace ka Madiera yamaze kwemeza ko ikibuga cy’indege cya Madeira kigomba kwitirirwa Cristiano Ronaldo (Cristiano Ronaldo Aeropuerto) kuko ari uyu musore ariko gace avukamo, ndetse ngo n’ubutaka bwa Madeira bazabwitirira Cristiano Ronaldo.
Aka gace ka Madeira gaherereye mu igihugu cya Portugal, umukuru wako akaba yamaze kwemeza ko ikibuga cy’indege cyaho cyitirirwa umunya Portugal ukinira ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo.
Umwaka ushize nibwo byatangajwe ko iki kibuga cy’indege (...)

Sponsored Ad

Perezida w’agace ka Madiera yamaze kwemeza ko ikibuga cy’indege cya Madeira kigomba kwitirirwa Cristiano Ronaldo (Cristiano Ronaldo Aeropuerto) kuko ari uyu musore ariko gace avukamo, ndetse ngo n’ubutaka bwa Madeira bazabwitirira Cristiano Ronaldo.

Aka gace ka Madeira gaherereye mu igihugu cya Portugal, umukuru wako akaba yamaze kwemeza ko ikibuga cy’indege cyaho cyitirirwa umunya Portugal ukinira ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo.

Umwaka ushize nibwo byatangajwe ko iki kibuga cy’indege kizitirirwa Cristiano Ronaldo ni nyuma y’uko abahesheje igikombe cy’Uburayi (EURO2016). Uyu muhango ukaba uzaba ku umugaragaro nyuma y’umukino wa gishuti uzahuza Portugal na Sweden tariki ya 29 March 2017.

Uduce tumwe tugize iyi ntara ya Madeira tukaba tudashyigikiye iki cyemezo cya perezida wa Madeira.

Nk’uko The Mirror ibitangaza ivuga ko perezida wa Madeira ari we Miguel Albuquerque yatangaje ko n’ubwo hari ababyinubiye ariko ni ikintu cyose kireba leta nta muntu agomba kugisha inama.

Yagize ati "Ni ibya gaciro ku abaturage ba Madeira. Abarimo kuvuga ibyo nabyita nko guta umuco, bavuga ubugoryi. Ibi ni ibitwibutsa igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’umunya Portugal."

"Ikibuga cy’indege ni umutungo wa Madeira, nshobora kuba nasaba uruhushya rwo gukora ibi? Naba ndusaba nde? Tugumba guha agaciro kandi tukibuka ibintu byindashyikirwa umuntu aba yarakoze."

"Ikindi nakubwira ni uko mu iminsi mike turimo gutegura no kwita ubu butaka bwa Madeira tukabwita Ronaldo Island."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa