skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yongeye gusaba Lionel Messi ko bazahura bagasangira

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Cristiano Ronaldo yongeye gutangaza ko yifuza ko mu gihe kizaza yazahurira na Lionel Messi ku meza bagasangira icyo kurya kubera imyaka irenga 10 bamaze bahanganira ku bihembo by’umukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku isi.

Ubwo bari mu muhango wo gutombora amatsinda ya UEFA Champions League 2019/2020,Ronaldo yabwiye abitabiriye uyu muhango I Monaco ko yishimira ihangane rye na Messi ndetse yifuza ko mu minsi iri imbere bazahura bagasangira.

Yagize ati “Tumaze imyaka 15 duhangana njye nawe.Sinzi koi bi bintu byigeze bibaho mu mupira w’amaguru,abantu babiri bagahangana buri gihe,ntabwo byoroshye.Nibyo dufitanye umubano mwiza,ntabwo turasangira ifunguro ariko nizeye ko bizaba mu minsi iri imbere.”

Aba bakinnyi bombi bafite Ballon d’Or 5 ndetse bari bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi cyaraye gitwawe na Virgil van Dijk wa Liverpool.

Ibitekerezo

  • Mwaramutseho! Uumutwe w’inkuru ntibihuye, muhindure munasabe abakunzi banyu imbabazi ko yabayeho kwibeshya. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa