Cristiano yambitswe umwitero w’icyubahiro wambitswe Messi atwara igikombe cy’Isi
Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo, yambitswe umwitero wambitswe Lionel Messi ubwo yegukanaga igikombe cy’Isi muri 2022 cyabereye muri Qatar.
Ku munsi w’ejo ni bwo Al Nassr yatsinze Al Hazem ibitego 4-0 muri shampiyona ya Arabia Saudite. Muri ibi bitego harimo ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo wahise yuzuza ibitego 964 mu rugendo rwo kuzuza ibitego 1000.
Nyuma y’umukino, Cristiano Ronaldo yahise yambikwa umwitero umeze nka wa wundi Lionel Messi yambitswe na Emir wa Qatar nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2022.
Ni umwitero wambarwa cyane mu bihugu nka Saudi Arabia, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Kuwait. Ni umwambaro ukorwa mu bwoya bworoshye bw’inyamaswa zitandukanye nk’ingamiya, ukaba uriho imitako ya Zahabu.
Uyu mwitero ni ikimenyetso cy’icyubahiro n’igitinyiro ukaba wambarwa n’abami, abayobozi b’amadini, abakuru b’imiryango ,abageni cyangwa abandi bantu bubashywe mu buryo budasanzwe.
Kugeza ubu Al Nassr ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba irusha Al Hilal iyikurikiye inota rimwe.
Cristiano Ronaldo yambitswe umwitero nyuma yo gufata umwanya wa mbere muri shampiyona
Uyu mwitero umeze nk’uwambitswe Lionel Messi nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cya 2022
Cristiano Ronaldo yambitswe umwitero w’icyubahiro nyuma y’uko ikipe ye ifashe umwanya wa mbere
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *