Croatia ibaye ikipe ya nyuma ikatishije itike ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018
Croatia isezereye Uburusiya imbere y’abafana babwo iyitsinze kuri penaliti 4-3 mu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 biba ngombwa ko hongerwaho iminota 30 yabonetsemo igitego kimwe kuri buri ruhande hitabazwa penaliti.
Croatia yatangiye umukino iri ku gitutu ndetse itakaza imipira kubera ko yakinaga n’ikipe iri mu rugo gusa iza kubyitwaramo neza uko iminota yagendaga yiyongera.
Uburusiya nibwo bwafunguye amazamu ku munota wa 31 ku gitego cyiza cyatsinzwe na Dennis Cherychev ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina,nyuma yo gucenga ba myugariro ba Croatia.
Croatia ifite abakinnyi bakina mu makipe akomeye I Burayi,ntiyacitse intege kuko yahise itangira gusatira biza kuyihira ku munota wa 39 ubwo Andrej Kramaric yishyuraga igitego ku mupira mwiza yahawe na Mario Mandzukic akawuteresha umutwe.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1 byatumye igice cya kabiri Croatia igitangira ifite imbaraga kugira ngo itsinde hakiri kare ariko ntibyayikundira nubwo yayoboye umukino cyane Uburusiya bukugarira.
Nyuma y’iminota 90 y’umukino hongeweho iminota 30 y’inyongera yahiriye Croatia kuko mu gace ka mbere ku munota wa 101 yabonye igitego cyatsinzwe na Domagoj Vida ku mutwe nyuma ya koluneri yatewe neza na Modric.
Croatia yatangiye kuryama kuri iki gitego ndetse ntiyongera gusatira cyane byatumye myugariro wayo Pivaric agarura umupira n’amaboko ku bushake Uburusiya bubona Coup Franc nziza yatewe neza na Dzagoev umupira usanga Fernandez ashyiramo igitego cyo kwishyura ku munota wa 115.
Hitabajwe penaliti zahiriye Croatia kuko abasore 2 b’uburusiya Mario Fernandes na Fedor Smolov bahushije penaliti mu gihe Matteo Kovacic ariwe wahushije penaliti imwe ku ruhande rwa Croatia.
Croatia ikomeje kuri penaliti 4-3 ndetse izahura n’Ubwongereza muri ½ mu mukino uzaba ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
Croatia ni yo kipe ya mbere kuva 1990 nyuma ya Argentina ibonye itike ya 1/4 na 1/2 hitabajwe penaliti.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *