skol
fortebet

Croatia yandagaje Lionel Messi na bagenzi be ibatera mpaga

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Croatia itsinze Argentine nk’aho itageze ku kibuga kuko iyinyagiye ibitego 3-0 mu mukino wa 2 wo mu itsinda D wasoje imikino y’uyu munsi mu gikombe cy’isi mu Burusiya.

Sponsored Ad

Mu mukino wa kabiri wahuzaga amakipe akomeye mu itsinda D,Croatia ihaye isomo rya ruhago Argentina ya Messi iyisiga mu gihirahiro cyo kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Iceland mu mukino wa mbere,Argentina yasabwaga gutsinda cyangwa ikanganya na Croatia kugira ngo irebe ko yabona amahirwe yo kwerekea muri 1/8,none itakaje uyu mukino bituma amahirwe yayo agerwa ku kayiko.

Argentina yatangiye umukino ishaka gufungura amazamu hakiri kare ndetse ibona uburyo bukomeye mu gice cya mbere ubwo ubwugarizi bwa Croatia bwaherezaga umukinnyi Enzo Perez umupira agasigarana n’izamu ntabone igitego.

Nubwo igice cya mbere cyarangiye Argentina ariyo iri hejuru,Croatia yaje mu gice cya kabiri iri hejuru byatumye ku munota wa 53 ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ante Rebic wahawe umupira mwiza n’umunyezamu wa Argentina Caballero agahita amutera ishoti adahagaritse.

Argentina yahise irwana no kwishyura ndetse umutoza Sampaoli ashyiramo abakinnyi basatira barimo Paolo Dybala na Pavon, yaje gukomwa mu nkokora n’ishoti rikomeye Modric yateye ku munota wa 80,ariterera muri metero 25 umunyezamu Caballero ntiyabasha kurigarura byatumye ikipe ya Croatia ibona igitego cya kabiri.

Ibintu byahise birangira kuri Messi na bagenzi be byatumye bava mu mukino bibakururira gutsindwa igitego cya 3 cyatsinzwe na Ivan Rakitic mu minota y’inyongera.

Argentina iri mu mazi abira igomba gusenga kugira ngo Nigeria yatsinzwe na Croatia ibitego 2-0 mu mukino ubanza izatsinde Iceland ku munsi w’ejo,noneho Croatia yamaze kwerekeza muri 1/8 izayitsindire cyangwa inganye na Iceland mu mukino wa 3 bo batsinde Nigeria bazamuke muri 1/8.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi, ikipe y’Ubufaransa yatsinze umukino wayo wa 2 Peru igitego 1-0 cyatsinzwe na Mbappe bituma ikatisha itike ya 1/8 cy’irangiza mu gihe Denmark yanganyije na Australia igitego 1-1.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa