skol
fortebet

Dani Alves ari muri gereza kubera icyaha gikomeye ashinjwa

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro w’umunya Brazil,Dani Alves ari muri gereza aho akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo gufata ku ngufu umugore.
Uyu Myugariro wubatse izina muri Barcelona araregwa gusambanya ku ngufu umugore mu kabyiniro kitwa Sutton, ikirego cyatanzwe 30 Ukuboza 2022.
Dani Alves w’imyaka 39 afungiwe muri kasho yo mu ntara ya Catalunya kuri iki cyaha atemera.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Alves yitabye sitasiyo ya polisi yitwa Mossos d’Esquadra de Les Corts kugira ngo abazwe kuri iki cyaha.
Uyu ngo (...)

Uyu ngo arahita ajyanwa ahitwa Ciutat de la Justicia i Barcelona,ari naho azagezwa imbere y’urukiko bwa mbere gusa ngo hari gukorwa iperereza.

Alves yagize ati ’Uwo mugore ni nde? Yego, akabyiniro nari nkarimo ndi kwishimisha hari abantu benshi.Abanzi neza bazi ko nkunda kubyina.Nari ndimo kwishimisha ariko ntagize uwo mbangamiye.

Ntabwo nzi uwo mugore uwo ariwe.Ujya mu bwiherero ntabwo ubaza izina uburimo.Nta muntu nigeze mvogera.Ni gute nakorera ibyo bintu umugore cyangwa umukobwa?.Biragatsindwa na nyagasani."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa