Danny Usengimana yanyomoje amakuru yamwerekezaga muri APR FC
Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018
Rutahizamu w’ikipe ya Sindida United Usengimana Danny yahakanye amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse yemeza ko mu makipe ari kuganira nayo arimo Rayon Sports na Police FC.
Uyu musore uri gukorera imyitozo muri Police FC yahoze akinira mbere yo kwerekeza muri Tanzania,yabwiye Flash FM dukesha iyi nkuru ko ari mu biganiro n’amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda ndetse n’amakipe 3 yo mu Rwanda arimo APR FC,Rayon Sports na Police FC gusa atarafata umwanzuro.
Yagize ati “Navuye muri Tanzania maze kuganira na Singida bias naho turangizanyije gusa kuri ubu ndi kuvugana n’amakipe atandukanye yo hanze ndetse n’ayo mu Rwanda arimo APR FC,Rayon Sports na Police FC nazamukiyemo ariko ntituragera ku bwumvikane.Ibivugwa ko namaze kumvikana na APR FC, ni ibinyoma.”
Usengimana ntiyahiriwe n’umwaka amaze muri shampiyona ya Tanzania aho yemeje ko yifuza kutazakomezanya na Singida,akaba ari gushaka indi kipe yerekezamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *