Dauda Yussif- Girumugisha Jean Claude ku bakinnyi beza yabonye mu Rwanda
Yanditswe: Monday 04, May 2026
Umurundi Girumugisha Jean Claude ukinira ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 nk’umushyitsi yavuze ko Dauda Yussif ukinira APR FC ari umwe mu bakinnyi beza yabonye mu Rwanda.
Ibi uyu Murundi ukina asatira anyuze ibumoso yabigarutseho nyuma y’umukino Al Hilal SC yatsinzemo AS Kigali 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League wakinwe ku wa 3 Gicurasi 2026 ubwo yabazwaga ku bakinnyi beza byumwihariko b’Abanyamahanga yabonye akavuga ko harimo Umunya-Ghana ukina hagati muri APR FC Dauda Yussif.
Ati"Hari umukinnyi ukina muri APR FC, witwa Dauda[Yussif Seif] niwe mukinnyi nabonye uva hanze y’u Rwanda ukina umupira neza."
Girumugisha Jean Claude ni umwe mu bakinnyi baranze umwaka w’imikino 2025-2026 kubera ubuhanga bwe haba muri shampiyona aho amaze gukina imikino 15 yatsinzemo ibitego umunani akanatanga imipira irindwi yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *