skol
fortebet

David Beckham yahishuye umukinnyi mwiza kurusha abandi mu bo bakinannye

Yanditswe: Saturday 11, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, David Beckham yirengagije bagenzi be bose bakinannye muri Manchester United ubwo yasabwaga kuvuga umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mubo bakinnye.
Beckham yakiniye amwe mu makipe akomeye ku isi mu mwuga utangaje yamazemo imyaka 21 waje kurangira muri 2013.
Umwuga we watangiriye muri United, nyuma yimukira muri Espagne,muri Real Madrid, mbere yo kwitwara neza muri AC Milan, LA Galaxy na Paris Saint Germain.
Beckham yahamagawe (...)

Beckham yahamagawe inshuro 115 mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kandi yabaye kapiteni w’igihugu cye imyaka itandatu.

Nk’umusaruro, uyu mukinnyi wo hagati yahuriye mu ikipe imwe na bamwe mu bakinnyi beza isi yagize nka Kaka, Zinedine Zidane, Ronaldinho na Zlatan Ibrahimovic n’abandi.

Mu gice giheruka cy’ikiganiro The Overlap cya Gary Neville, Beckham yabajijwe n’uyu bahoze ari bakinana muri United umukinnyi mwiza mubo bakinannye.

Beckham yagize ati: “Umukinnyi mwiza twakinannye,uretse wowe ni Zidane.”

Zidane afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza banyuze mu mupira w’amaguru, icyamamare mu Bufaransa no ku isi yose.Yakinanye na Beckham imyaka itatu muri Real Madrid, batwarana Supercopa de Espana.

Zidane yasezeye umwaka umwe mbere y’uko Beckham ava i Madrid yerekeza i Los Angeles.

David Beckham yavuze ko igitego cyiza kurusha ibindi byose yatsinze mu mwuga we ari icyo yatsinze ari kure ubwo United yakinaga na Wimbledon muri 1996.

Beckham yatwaye ibikombe bitandatu bya Premier League, ibikombe bibiri bya FA na Champions League imwe mbere y’uko yerekeza muri Real Madrid mu 2003 nyuma yo guterana amagambo na Sir Alex Ferguson.

Beckham yemeje ko umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu bo bakinannye ari Zidane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa