skol
fortebet

David de Gea byamurenze yemeza ko Manchester United yavumwe

Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Manchester United, David De Gea, yatangaje ko iyi kipe yavumwe nyuma y’uko begereye imyaka itanu nta gikombe na kimwe batwara.
Amashitani atukura ntabwo aratwara igikombe kuva mu mwaka w’imikino wa 2016-17 aho batwaye igikombe cya Carabao na Europa League batozwa na Jose Mourinho.
Byari byitezwe ko iyi kipe ya Ralf Rangnick izahatanira igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo gusinyisha mu mpeshyi Cristiano Ronaldo, Raphael Varane na Jadon Sancho.
Ariko bari (...)

Ariko bari ku mwanya wa gatandatu kandi bafite ibyago byo kubura muri Champions League mu mwaka w’imikino utaha.

Basezerewe mu gikombe cya Carabao na West Ham mu cyiciro cya gatatu, naho Middlesbrough yabakuyemo mu gikombe cya FA mu cyiciro cya kane.

Nibaramuka badatwaye igikombe cya Champions League uyu mwaka, bazaba bamaze igihe kinini cyane badatwara igikombe ibintu byaherukaga muri 1974.

Kwitwara nabi kwa United kwatumye De Gea yumirwa,yemeza ko United ’idakora’ nk’ikipe.

Yatangarije ikinyamakuru cyo muri Espagne El Pais ati: "Ntekereza ko hari umuntu watuvumye cyangwa ikindi kintu.

Ukuri sinzi ibiri kuba, mu by’ukuri simbizi.

"Abantu bahora bambaza kandi tubiganiraho njye na bagenzi banjye kandi tuvuga tuti ’ntituzi ibibaye’.

"Twari dukwiye guhatanira ibikombe byinshi, amarushanwa manini, ariko sinzi impamvu iyi kipe idakora."

De Gea witwaye neza muri United muri uyu mwaka w’imikino kurusha abandi, amaze gukuramo imipira yakabaye ibitego 84 muri Premier League-84,arusha imipira 13 umunyezamu umuri hafi.

Ariko nubwo imibare ye ishimishije, De Gea yashimangiye ko atari ikintu cyiza kuko United yoroshye kuyitsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa