Umunyezamu David de Gea ashobora gusezera ku mupira w’amaguru naramuka atabonye ikipe nziza imwifuza.
Uyu munyezamu w’umunya Espagne nta kazi afite, kuva avuye muri Manchester United muri iyi mpeshyi.
De Gea yavuye kuri Old Trafford nyuma yo kunanirwa kumvikana ku masezerano mashya na Man United,mbere y’uko amasezerano ye arangira mu mpera za Kamena.
Nk’uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza ngo kugeza ubu ntarashobora kubona ikipe nshya bityo akaba atekereza gusezera.
Uyu munyezamu w’imyaka 32 yanze amakipe menshi yamwifuje mu mezi ashize, harimo n’ayo muri Saudi Arabia yamuhaga akayabo.
De Gea ngo ntabwo ashyize imbere amafaranga ahubwo ngo yahitamo kuba umuzamu wa mbere mu ikipe ikomeye.
Yitoza wenyine kandi akomeje kwita ku mubiri we mbere yo kugaruka mu kazi.
Amakuru avuga ko De Gea yifuza gukinira ikipe ishobora guhanganira ibikombe bikomeye.
De Gea kandi bivugwa ko "yababajwe" n’uburyo yasohotse muri United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *