skol
fortebet

David Luiz yatunguye benshi kubera amagambo yavuze kuri Conte

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Cheksea FC David Luiz ukomoka muri Brazil yatangaje ko iyo umutoza Antonio Conte atirukanwa muri Chelsea yari kuvamo akagenda kubera ubwumvikane buke bwari hagati yabo.

Sponsored Ad

Luiz wabanje mu kibuga imikino 9 gusa nyuma yo gushwana n’umutoza Antonio Conte akamusimbuza umusore ukiri muto Christensen wabyitwayemo neza,yabwiye Sky sports ko atari kuba agikinira Chelsea iyo Antonio Conte aguma muri iyi kipe.

Antonio Conte ntiyishimiwe n’abakinnyi bakomoka muri Brazil

Yagize ati “Umwaka ushize ntiwangendekeye neza gusa nabonye igihe cyo kwiyitaho nk’umuntu.Buri wese arabizi ko iyo Conte atirukanwa muri Chelsea mba narerekeje mu yindi kipe gusa ubu ndacyayirimo kandi ndishimye.”

Luiz yiyongereye kuri mwene wabo Willian nawe wavuze ko iyo Antonio Conte aguma kuba umutoza wa Chelsea aba yarazinze ibikapu bye akigendera cyane ko yari umuntu wari ugoye gukorana nawe.

Benshi mu bakinnyi ntibishimiye imikinire ya Antonio Conte aho bamushinja ko yari umunyagitugu ndetse atakundaga abakinnyi batabyumvaga kimwe.

Aba bakinnyi bombi babashije kumvikana na Maurizio Sarri umutoza mushya wa Chelsea ndetse bamaze gutangira mu mikino 2 iyi kipe imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa