skol
fortebet

David Moyes yongeye kugirwa Umutoza Mukuru wa Everton

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

David Moyes yemejwe nk’Umutoza Mukuru wa Everton nyuma yo kwirukanwa kwa Sean Dyche kubera umusaruro mubi yagaragajen muri shampiyona y’u Bwongereza.

Sponsored Ad

Ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025 ni bwo Everton yemeje ko yirukanye burundu Sean Dyche wari Umutoza Mukuru azira umusaruro mubi aho yarushaga inota rimwe amakipe ari mu murongo utukura ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025 ni bwo Everton David Moyes yongeye kugirwa Umutoza Mukuru wayo kugeza mu mpeshyi ya 2027.

Ku rubuga rw’iyi kıpe Moyes yavuze ko yishimiye kongera kagaruka nyuma y’imyaka 12.

Ati: “Ni byiza cyane kugaruka!”

Nishimiye imyaka 11 myiza namaze muri Everton sinashindikanyije ubwo nongeraga guhabwa amahirwe yo kongera gutoza iyi kipe ikomeye.”

David Moyes w’imyaka 61 ni inshuro ya kabiri agiye gutoza iyi kipe nyuma yo kuyitoza guhera 2002-2013, yavuyemo yerekeza muri Manchester United.

Uyu munya- Ecosse yari amaze iminsi nta kazi afite nyuma yo gutandukana na West Ham mu mpeshyi ya 2024.

Moyes asanze Everton iri ku mwanya wa 16 muri Shampiyona y’u Bwongereza n’amanota 17.

Azatangira akazi nk’Umutoza Mushya wa Everton yakira Aston Villa ku wa 15 Mutarama 2025 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa