skol
fortebet

De Gea ashobora kuza muri 3 bahembwa neza muri Manchester United, kujya muri Real Madrid akabyibagirwa

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana ko ikipe ya Manchester United igikeneye cyane umuzamu wayo David De Gea igiye kumwongerera umushahara abe umukinnyi wa gatatu muri Manchester United uhembwa agatubutse inyuma ya Rooney na Pogba.
De Gea w’imyaka 26 akomeje kwifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne dore ko aba yaranayerekejemo nko mu mezi 18 ashize ariko bikaza kwanga, n’ubu iyi kipe iracyamwifuza, mu rwego rwo kwerekana ko atagurishwa ngo birashoboka ko ibihumbi 200 by’amapawundi (...)

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana ko ikipe ya Manchester United igikeneye cyane umuzamu wayo David De Gea igiye kumwongerera umushahara abe umukinnyi wa gatatu muri Manchester United uhembwa agatubutse inyuma ya Rooney na Pogba.

De Gea w’imyaka 26 akomeje kwifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne dore ko aba yaranayerekejemo nko mu mezi 18 ashize ariko bikaza kwanga, n’ubu iyi kipe iracyamwifuza, mu rwego rwo kwerekana ko atagurishwa ngo birashoboka ko ibihumbi 200 by’amapawundi yahabwaga buri cyumweru ashobora kwiyongera mu rwego rwo kumwima ikipe ya Real Madrid.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza ngo ni uko uyu musore agiye kongererwa amasezerano ubundi bakamwongerera umushahara akaza mu bakinnyi barimo kwinjiza agatubutse mu ikipe ya Manchester United.

Biravugwa ko ashobora kuzamurirwa umushahara ukagera ku bihumbi 260 by’amapawundi(£260,000), ku cyumweru. Ni mu gihe yaba aza inyuma ya Rooney uhembwa £300,000 na Pogba ufata £290,000, undi uza hafi ni Zlatan Ibramovic uhembwa £220,000. Aba bose ni ayo bahembwa ku cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa