skol

De Jong yongeye gushimangira ko atigeze yifuza kujya muri Manchester United

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Frenkie de Jong yatangaje ko atigeze yifuza kwinjira muri Manchester United mu mpeshyi nubwo ejo hazaza he muri Barcelona hatarasobanuka.
Uyu muholandi w’imyaka 25, ntiyavuze rumwe na Barca mu mpeshyi ishize kubera ko yashakaga kumurekura ngo yikureho imishahara iri hejuru imuha.
De Jong yahawe itegeko ryo kugenda cyangwa akagabanya umushahara we gusa byose yarabyanze birangira atsinze ndetse umubano wabo bombi wongeye kuba mwiza.
Ubwumvikane hagati ya United na Barca kuri uyu mukinnyi (…)

Frenkie de Jong yatangaje ko atigeze yifuza kwinjira muri Manchester United mu mpeshyi nubwo ejo hazaza he muri Barcelona hatarasobanuka.

Uyu muholandi w’imyaka 25, ntiyavuze rumwe na Barca mu mpeshyi ishize kubera ko yashakaga kumurekura ngo yikureho imishahara iri hejuru imuha.

De Jong yahawe itegeko ryo kugenda cyangwa akagabanya umushahara we gusa byose yarabyanze birangira atsinze ndetse umubano wabo bombi wongeye kuba mwiza.

Ubwumvikane hagati ya United na Barca kuri uyu mukinnyi wo hagati, yari gutuma yongera guhura n’umutoza bakoranye muri Ajax, Erik Ten Hag.

De Jong yagize ati"Nahoze nifuza kuguma muri Barcelona niyo mpamvu nari ntuje mu mpeshyi.sinshobora gutanga amakuru menshi cyane.

Ariko ikipe yari ifite ibitekerezo byayo kandi nanjye mfite ibitekerezo byanjye kandi rimwe byabyaye makimbirane.

Ariko nyuma ibintu byagenze neza.

De Jong aracyari cyane muri gahunda z’umutoza wa Barca,Xavi.

Uyu wahoze akinira Ajax amaze gukina inshuro umunani muri uyu mwaka w’imikino kandi amaze gutsinda igitego kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa