Deandre Ayton wa Los Angeles Lakers yaketsweho gukoresha urumogi
Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026
Umukinnyi wa Los Angeles Lakers yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Deandre Ayton, yafunzwe akekwaho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, ni bwo uyu mukinnyi yafatiwe kuri Lynden Pindling International Airport muri Bahamas ari na ho akomoka.
Abaganiriye na Reuters bemeje ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi, kuko akigera kuri iki kibuga cy’indege hari udupfunyika tw’urumogi twasanzwe mu gikapu cye.
Nubwo bimeze bityo ariko, umunyamategeko wa Ayton, ari we Devard Francis, na we yabwiye iki kinyamakuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ariko yari yibeshyweho.
Ati “Iperereza ryagaragaje ko udupfunyika duto tw’urumogi tutari mu gikapu cya Deandre, gusa ntabwo ryarangiriye aho kuko ryakomeje ariko umukinnyi wacu baramurekura.”
Polisi y’Igihugu muri Bahamas ntabwo yigeze yemeza koko niba ibyasanzwe mu gikapu bitari ibya Deandre.
Bahamas itemera ikoreshwa ry’urumogi, iri mu mushinga wo gushaka uko yakwemeza ikoreshwa ryarwo, kugira ngo rwifashishwe nk’umuti cyangwa mu mihango y’amadini.
Deandre wageze muri Los Angeles Lakers mu mwaka ushize wa 2025, yanyuze mu yandi makipe nka Phoenix Suns na Portland Trail Blazers.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *