skol
Kigali

Dele Alli yasohokanye umukobwa w’umutoza Pep Guardiola bari mu rukundo [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 October 2021

Umukinnyi wo hagati wa Tottenham, Dele Alli, yasohokanye n’umukobwa w’umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola,ahakundwa n’ibyamamare basangira ikawa n’amazi.

Uku gusohokana kwa Maria Guardiola na Dele kubayeho nyuma y’amezi atanu bavuzwe ko bakundana nyuma yo kugaragara basomanira mu kabyiniro.

Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu mukinnyi wa Spurs, ufite imyaka 25, yagaragaye asoma umukobwa mukuru wa Pep Guardiola mu kabari hejuru batitanye ku bari babahanze imboni.

Urukundo rwakomeje kuba ibihuha ariko amafoto agaragaza aba bombi basohokanye yongereye ibirungo mu nkuru y’urukundo rwabo.

Muri Gashyantare,byavuzwe ko Dele yahungabanyijwe no gutandukana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itanu, Ruby Mae,ndetse byavuzwe ko batandukanye bashwanye bikomeye.

Pep Guardiola hamwe n’umugore we Cristina Serra bafite abana batatu barimo uyu Maria w’imyaka 20, Marius w’imyaka 18 na Valentina w’imyaka 13.

Mu mafoto yashyizwe hanze,uyu mukobwa w’umutoza wa Manchester City yari imbere ya Dele batwaye ikawa bari baguze ahitwa Starbucks mu mujyi wa London rwagati, nyuma yo kuva muri Restaurant ya Novikov na Bar,iri hafi y’umuhanda wa Berkeley.

Ahitwa West End ni ahantu hazwi cyane hakunda gusohokerwa n’ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Premier League,ndetse hasohokeye ibyamamare nka Justin Bieber, Anthony Joshua, Drake na Novak Djokovic.

Nyuma yaho, Dele,n’umukunzi we binjiye mu modoka yari ibategereje irabatwara. Hari amakuru yavuze ko Dele yashakaga umukunzi ku rubuga ruhuriraho abashaka gukundana n’ibyamamare rwa Raya nyuma yo gutandukana n’umukunzi we.







Delle Alli ari mu rukundo na Maria,umwana w’imfura wa Guardiola

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Neymar Jr yagaragaje umukobwa w’uburanga bivugwa ko bari mu rukundo...

Kizigenza Neymar Jr yashyize ku mugaragaro umukunzi we mushya ufite...
18 January 2022 0

Umukino wa mbere wa CAN uyobowe n’abagore gusa urasifurwa na Salima...

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino wa mbere mu...
18 January 2022 0

Ba banya Maroc baheruka gutandukana na Rayon Sports baraye basubijwe...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2021, nibwo abakinnyi...
18 January 2022 0

AFCON 2021: Cameroon irimo guhatira abakozi ba leta kujya kureba...

Abakozi b’akarere bo mu mujyi wa Buea mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa...
18 January 2022 0

Robert Lewandowski yatwaye igihembo cya FIFA The Best ku nshuro ya 2...

Umukinnyi wa BAYERN MUNICH, Robert Lewandowski, yatowe nk’umukinnyi wa FIFA...
18 January 2022 0

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire yagize ibyago bikomeye nyuma yo kuraza nabi...

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire ’Badra Ali Sangaré’ aratangaza ko se yitabye Imana...
17 January 2022 0