Dennis Oliech wakinnye muri Ligue 1 no mu ikipe ya Kenya ari mu bukene bukabije
Yanditswe: Friday 14, May 2021
Umukinnyi uzwi cyane mu gihugu cya Kenya no ku mugabane w’afurika, Dennis Oliech,yemeje ko ari mu bukene ndetse ko ashaka akazi akariko kose kugira ngo abashe kubaho.
Uyu mukinnyi wahoze ari kapiteni wa Harambee Stars,yabwiye ikinyamakuru KTN ko ubuzima butamworoheye nkuko amakuru dukesha Nairobi News abitangaza.
Ati “Ndi gushaka akazi.akazi ako ariko kose.Niyo mpamvu ndi kunyura mu binyamakuru byose kugira ngo niyereke abatanga akazi.”
Bwana Oliech yavuze ko amafaranga yose yakoreye atamushizeho cyane ko yakoreye amamiliyoni menshi y’amashilingi ya Kenya hirya no hino ku isi gusa ashaka akazi kugira ngo abone amafaranga.
Dennis Oliech yakinnye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu makipe yo muri Aziya ndetse no ku mugabane w’I burayi ariyo mpamvu yanagize amahirwe yo kuba kapiteni wa Kenya.
Uyu mugabo yavuze ko yifuza kubona akazi ko kuba mu buyobozi bw’umupira w’amaguru muri Kenya.
Ati “Nshyigikiye abahoze ari abakinnyi barimo njye,Musa Otieno, MacDonald Mariga, Titus Mulama, na Jamal Mohammed mu kuyobora umupira w’amaguru muri Kenya kubera ko tuzi byinshi ku mupira w’amaguru.
Muri Guverinoma by’umwihariko muri Minisiteri ya Siporo,hari benshi batazi iby’umupira w’amaguru,ibyo abakinnyi bakeneye nuko umupira watera imbere.Twahindura ibyo bintu bikaba byiza.”
Oliech n’umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abeza kurusha abandi Kenya yagize nyuma yo kuzamukira mu ikipe ya Mathare United.
Yayivuyemo yerekeza mu ikipe ya Al Arabi, nyuma yo kurambagizwa ari mu ikipe ya Kenya U20.Yamusinyishije imyaka 3.
Uyu mukinnyi yaje kwifuzwa n’amakipe akomeye mu Bufaransa arimo Nantes, Auxerre na Ajaccio.
Muri Auxerre, Oliech yakinnye imikino ya UEFA Champions League ahanganye na Real Madrid, AC Milan,na Ajax Amsterdam.
Yaje kugaruka gukina I Dubai ari gusoza umupira hanyuma yerekeza nomuri Gor Mahia yakiniye imyaka 2.Amaze imyaka 2 adakina ariko yemeje ko atarasezera ku mupira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *