skol

Deschamps yasabye ikintu gikomeye Mbappe nyuma yo kuvunika kwa Benzema

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Umutoza Deschamps w’Ubufaransa yasabye rutahizamu we Kylian Mbappe gufata iya mbere agafasha ubufaransa gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka ndetse akaziba icyuho cya Benzema.
Didier Deschamps arashaka gufasha Les Bleus kuba ikipe ya mbere yisubije iki gikombe,nyuma ya Brazil mu 1962. Ariko imigambi ye yakomwe mu nkokora n’imvune z’abakinnyi be bakomeye nyuma yuko rutahizamu wa Real Madrid Benzema ari we uheruka gutaha kubera imvune yo mu kibero.
Benzema yiyongereye kuri Paul Pogba, (…)

Benzema yiyongereye kuri Paul Pogba, N’Golo Kante na Christopher Nkunku mu kubura muri iri rushanwa. Ni inzozi mbi ku Bufaransa, bwazamuye iki gikombe mu myaka ine ishize mu Burusiya,butsinze Croatia ku mukino wa nyuma.

Amaso menshi ahanze kuri rutahizamu wa Paris Saint-Germain,Mbappe w’imyaka 23,witezweho kongera ibitego 28 afite mu ikipe y’igihugu mu mikino 59 amaze guhamagarwa.

Ubufaransa bugomba kongera gutsinda nyuma yo kwitwara nabi muri iheruka bwakuwemo n’Ubusuwisi.

Umutoza w’Ubufaransa yavuze ko Mbappe akwiriye kwigaragaza kurusha uko yabigenje mu myaka 4 ishize.

Umutoza Deschamps yagize ati: “We (Mbappe) yari akiri muto kandi aracyari muto. Ariko biragaragara ko afite imyaka ine kurenza uko yari mu Burusiya. Yagize uruhare rukomeye mu kibuga icyo gihe.

Yari umukinnyi ukomeye mu Burusiya kandi yari akuze cyane icyo gihe. Ndetse Yarakuze cyane mu myaka ine ishize kubera ibyo yanyuzemo byose. Ubu, akwiye kumenyekana kw’isi yose akagira n’inshingano nyinshi.

Afite icyo bisaba cyose kugira ngo ahagarare mu bakinnyi maze atdinde. Ubuhanga bwe ntawe umushyikira. Niko byari bimeze mu myaka ine ishize kandi n’ubu biracyahari.

Ariko aracyari umukinnyi w’ikipe ukeneye bagenzi be bamukikije kugira ngo bamufashe kwitwara neza. Ari mu ikipe ariko afite ubushobozi abakinnyi bake bafite bwo gufata icyemezo igihe icyo ari cyo cyose mu mukino . ”

Uyu munsi saa tatu z’ijoro,Ubufaransa burakina na Australia mu mukino wa mbere wo mu itsinda D bahuriyemo na Denmark na Tunisia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa