Didier Deschamps azasoza urugendo rwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma y’igikombe cy’isi cya 2026, asize amateka akomeye ndetse akomeje gutegurira inzira Zinedine Zidane utegerejwe kumusimbura ku mwanya w’umutoza.
Deschamps, umaze imyaka 14 atoza Les Bleus kuva mu 2012, azayobora umukino wa nyuma nk’umutoza w’u Bufaransa ku wa Gatandatu mu guhatanira umwanya wa gatatu, nyuma yo gusezererwa na Espagne muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi.
Uyu mugabo w’imyaka 57 yari yaratangaje muri Mutarama 2025 ko azava kuri uyu mwanya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, avuga ko igihe cye cyari kigeze ku musozo.
Yagize ati: "Nageze ku byo nagombaga gukora. Hari igihe umuntu agomba kumenya guhagarara. Icy’ingenzi ni uko ikipe y’u Bufaransa ikomeza kuguma ku rwego rwo hejuru."
Deschamps asize amateka yo kuba umwe mu batoza batatu begukanye Igikombe cy’Isi ari umukinnyi ndetse n’umutoza, nyuma yo kucyegukana nk’umukinnyi mu 1998 ndetse na 2018 ari umutoza. Deschamps kandi yanagejeje u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, ariko butsindirwa na Argentine.
Nubwo asezeye ku buyobozi bwa Les Bleus, Deschamps yavuze ko atagiye gusezera burundu mu butoza, ahubwo ko yiteguye kwakira indi mirimo mu gihe kizaza.
Mu gihe Deschamps yitegura gushyira hasi inkoni y’ubushumba, amakuru amaze igihe avugwa mu Bufaransa agaragaza ko Zinedine Zidane yamaze kugirana ubwumvikane n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) bwo kumusimbura.
Zidane, watoje Real Madrid kugeza mu 2021 akegukana ibikombe bitatu bya UEFA Champions League bikurikirana, nta yindi kipe arongera gutoza kuva icyo gihe. Mu mwaka ushize yavuze ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ari inzozi ze.
Naramuka ahawe izi nshingano, azahita atangira urugendo rwe ayobora u Bufaransa mu mikino ya UEFA Nations League iteganyijwe muri Nzeri 2026, aho u Bufaransa buzaba buri mu itsinda rimwe n’u Bubiligi, u Butaliyani na Turukiya.
Zidane ashobora kuzasanga afite ikipe ikomeye irimo kapiteni Kylian Mbappé, Ousmane Dembélé, Désiré Doué, Bradley Barcola, Michael Olise na Manu Koné, ndetse n’abakizamuka barimo Rayan Cherki na Maghnes Akliouche, ibintu bitanga icyizere cy’ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’u Bufaransa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *