Didier Deschamps yavuze ku mvune ya Karim Benzema yahangayikishije benshi
Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021
Umutoza w’Ubufaransa,Didier Deschamps yavuze ko afite icyizere ko rutahizamu we wari umaze imyaka myinshi adahamagarwa, Karim Benzema,azakira imvune yaraye agize vuba akagaragara ku mukino wa mbere w’Ubufaransa muri Euro bazahura n’Ubudage kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Rutahizamu Benzema yagize imvune mu mukino wo kwitegura Euro 2020,Ubufaransa bwatsinzemo Bulgaria ibitego 3-0,aho yasohotse mu kibuga ku munota wa 37 w’umukino.
Benzema yaratunguranye muri Euro 2020 ubwo yahamagarwaga n’Ubufaransa nyuma y’imyaka 5 yarahagaritswe.
Deschamps yabwiye abanyamakuru ko Benzema azagaragara muri Euro byanze bikunze.
Yagize ati “Yakubiswe inkweto ku mutsi uri hejuru y’ivi.Yahagaritse gukina kubera ko yumvaga bikomeye ariko ikipe yacu y’abaganga iri ku ruhande rwe.
Aragenda amera neza umunsi ku wundi.Nta kibazo mfite iri joro.Nta kintu gikomeye gihari.Twanze kwishyira mu bibazo duhitamo kumusimbuza.”
Ibinyamakuru byo mu Bufaransa nabyo byemeje ko uyu mukinnyi yagize akabazo koroheje katamubuza gukina imikino ya Euro ndetse na nyuma y’umukino yashoboye kwigenza ntawe umutwaye.
Nubwo Benzema yabuze, Olivier Giroud yeretse Deschamps ko ari rutahizamu wo kwizerwa kuko yatsinze ibitego 2 muri 3-0 batsinze Bulgaria.
Uyu rutahizamu yujuje ibitego 45 mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa aho abura ibitego 7 ngo ace kuri Thierry Henry ufite agahigo k’uwatsindiye ibitego byinshi Ubufaransa ufite 51.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *