Didier Drogba yasingije Jose Mourinho avuga impamvu adatwara ibikombe muri Manchester United
Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018
Rutahizamu Didier Drogba wakoze amateka mu ikipe ya Chelsea,yabwiye abanyamakuru ko Jose Mourinho akiri umutoza ukomeye ahubwo Manchester United ariyo yamusubije inyuma ikanga kumuha amafaranga yo kugura abakinnyi.
Drogba yavuze ko iyo Jose Mourinho yerekeza mu ikipe ya Manchester City aba amaze gutwara ibikombe bya shampiyona 3 ariko United yamwimye amafaranga kugira ngo yubake ikipe ikomeye.
Drogba yavuze ko Mourinho akiri umutoza ukomeye
Yagize ati “Ntekereza ko iyo Mourinho aba ari muri Manchester City aba amaze gutwara shampiyona 2 cyangwa 3.Muramunenga cyane kuko azwiho gutsinda ariko ubu akaba atarabona umusaruro.
Aracyari muri Manchester United kandi murabizi ko gusimbura Sir Alex Ferguson bitoroshye ndetse amafaranga Mourinho yahawe ntabwo angana nayo yahabwaga.Abantu bakunda kwibanda ku bahanga niyo mpamvu nawe akunze kuvugwa cyane.”
Drogba wegukanye Premier League 3 muri Chelsea atozwa na Jose Mourinho,yavuze ko agiye gusezera ku mupira w’amaguru ku myaka 40 afite.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *