skol
fortebet

Didier Drogba yatanze ukuri ku bivugwa ko yahinduye idini

Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,umunya Côte d’Ivoire Didier Drogba yahakanye ibivugwa ko yahinduye idini akinjira muri Islam nyuma yo gufotorwa arimo arasenga hamwe n’umu Islam.
Uwo mwigisha wa Islam, yasohoye iyo foto nyuma bivugwa ko yatangaje ko uyu wahoze ari umukinyi wa Chelsea yabaye umu-Islam.
Ariko ku wa mbere Drogba yatanze umucyo avuga ko yarimo guha “icyubahiro benewacu b’aba Islam“ igihe yari agiye gutemberera aho avuka.
Uwo mwigisha w’umu-Islam Mohamed Salah nyuma yasibye ubwo (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,umunya Côte d’Ivoire Didier Drogba yahakanye ibivugwa ko yahinduye idini akinjira muri Islam nyuma yo gufotorwa arimo arasenga hamwe n’umu Islam.

Uwo mwigisha wa Islam, yasohoye iyo foto nyuma bivugwa ko yatangaje ko uyu wahoze ari umukinyi wa Chelsea yabaye umu-Islam.

Ariko ku wa mbere Drogba yatanze umucyo avuga ko yarimo guha “icyubahiro benewacu b’aba Islam“ igihe yari agiye gutemberera aho avuka.

Uwo mwigisha w’umu-Islam Mohamed Salah nyuma yasibye ubwo butumwa,avuga ko Drogba atinjiye muri Islam, ariko ko akomeza kumusengera ngo ahindure idini.

Drogba yakiniye Côte d’Ivoire incuro zirenga 100, harimo no mu bikombe by’isi byo mu 2006 na 2010. Yabaye uwa mbere watsindiye igihugu cye ibitego byinshi mbere y’uko asezera umupira mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa